Perezida Paul Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe mushya, aho asimbuye Dr Edouard Ngirente wari muri izi nshingano kuva mu 2017.
Dr. Justin yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu.
Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza mu 2008. Mbere yaho yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Afite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Leicester.
Minisitiri w’Intebe mushya afite ubunararibonye mu bijyanye n’ubukungu. Yakoze imirimo ijyanye no guteza imbere za politiki, amategeko ajyanye n’ubukungu n’ibindi bijyanye nabyo.
Mbere yo kuba Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, yakoze mu Bwongereza aho yari Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu muri Guverinoma y’u Bwongereza mu biro bishinzwe imihanda na gari ya moshi (Office of Rail and Road) kuva muri Mata 29016.
Yakoze kandi nk’ushinzwe ubukungu mu Ishami rishinzwe Abakozi n’izabukuru muri Guverinoma y’u Bwongereza kuva muri Mata 2014 kugera muri Mata 2016.
Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi hagati ya Werurwe 2008 na Ugushyingo 2008. Yabaye ndetse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi hagati ya Kamena 2005 na Werurwe 2008.
Yakoze kandi nk’Ushinzwe gahunda n’Umushakashatsi muri Refugee Action hagati ya Kamena 2009 na Ukuboza 2013.
Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester hagati ya 2011 na 2015. Afite kandi Masters mu bijyanye n’ingamba z’ubukungu n’imicungire yabwo yakuye muri Kaminuza ya Nairobi n’Impamyamenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bucuruzi yakuye muri Catholic University of Eastern Africa