Igisasu cyaguye mu nkambi ya Mugunga iherereye mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyahitanye impunzi zigera kuri eshatu.
Iri terwa ry’iki gisasu rije rikurikira icyaguye muri iyi nkambi mu ntangiriro za Gicurasi 2024, kigahitana ubuzima bw’ impunzi 35.
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje iyi mirwano yatewe n’igitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zagabye muri Ndumba ituwe cyane n’abaturage.
Kanyuka yagize ati “Turamenyesha abantu muri rusange ko guhera muri iki gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 12 Nzeri 2024, ingabo zishyize hamwe na Leta ya Kinshasa zateye agace gatuwe cyane ka Ndumbe (Sake) no mu bice bituranye.”
Yakomeje ati “ARC [M23] tuzakomeza kurinda no kurwanirira abenegihugu bagenzi bacu n’ubunyamwuga kandi dushikamye.”
Iki gisasu cyaguye muri iyi nkambi mu gihe imirwano ikomeye hagati y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo mu duce turimo Ndumba na Kashingamutwe duherereye i Sake muri teritwari ya Masisi.
Kugeza ubu ntiharamenyekana uruhande rwagize uruhare muri iriterwa ry’iki gisasu hagati y’abahanganye.