Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze Habiyambere Maurice, umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) akurikiranyweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo n’iyezandonke.
RIB yatangaje ayo makuru ku mugoroba wo ku wa 17 Nyakanga 2025, ubwo yanashimangira ko uwo mukoze yamaze gutabwa muri yombi
RIB ivuga ko ukekwa afunzwe nyuma y’iperereza ryakozwe ku imenyekanisha ry’umutungo we mu rwego rw’Umuvunyi, ritavugisha ukuri agamije guhisha inkomoko y’uwo mutungo.
Kuri ubu ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, ndetse dosiye ye ikaba yoherejwe mu Bushinjacyaha kugira ngo akurikiranwe n’inkiko.
RIB iraburira abantu basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo wabo mu Rwego rw’Umuvunyi, kujya bakora imenyekanisha ry’ukuri no kwirinda guhisha imitungo kuko kunyuranya nabyo bibakurura mu bikorwa bihanwa n’amategeko.
RIB yashimiye abantu bose bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bimunga ubukungu batangira amakuru ku gihe ku batanga cyangwa bakira ruswa, ku bakoresha umwanya w’umurimo barimo mu nyungo zabo bwite no ku babahishira imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
RIB yakomeje iburira abantu basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo wabo mu Rwego rw’Umuvunyi, kujya bakora imenyekanisha ry’ukuri no kwirinda guhisha imitungo kuko kunyuranya na byo bibakururira mu bikorwa bihanwa n’amategeko.
Itegeko riteganya ko iyo umuntu ahamijwe n’urukiko ibyaha by’iyezandonke ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’amafaranga y’iyezandonke.
Kudasobanura inkomoko y’umutungo ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 9 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Gihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko itarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo uwahamijwe icyaha adashobora kugaragaza aho yawukuye mu buryo bwemewe n’amategeko.