BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Donald Trump yoherereje ibaruwa perezida wa Isiraheli amusaba kubabarira byimazeyo Benjamin Netanyahu 

Donald Trump yoherereje ibaruwa perezida wa Isiraheli amusaba kubabarira byimazeyo Benjamin Netanyahu 

admin
Last updated: November 12, 2025 8:39 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje ko igihe kigeze ngo Israel ibabarire minisitiri w’intebe w’iki gihugu Benjamin Netanyahu ibyaha akurikiranyweho birimo ruswa.

Urubanza rwa Benjamin Netanyahu rwatangiye mu mwaka wa 2020 kugeza nubu rutararangira .

Netanyahu aherutse kwitaba urukiko ku wa 15 Ukwakira 2025, nyuma y’uko muri Kamena, uru rukiko rw’Akarere ka Yeruzalemu rwari rwafashe umwanzuro wo gusubika uru rubanza, nyuma yo kubisabwa na Netanyahu ndetse agasabirwa imbabazi na Perezida Donald Trump wa Amerika.

Mu ibaruwa Donald Trump yandikiye Perezida wa Israheli yamusabye ko yababarira burundu” Benjamin Netanyahu ku byaha byose akurikiranyweho bijyanye na ruswa.

yabwiye Isaac Herzog ko Minisitiri w’Intebe we Trump yabwiye Isaac Herzog ko Minisitiri w’Intebe we “yahagaze gitwari ku bwa Israheli imbere y’abanzi bakomeye kandi ko umutima we udakwiye gusitazwa n’ikindi icyo aricyo cyose”

Mu byaha Netanyahu ashinjwa harimo kwakira impano z’agaciro gahambaye mu mafaranga, divayi n’ibindi bikoresho bihenze biturutse ku bacuruzi bakomeye, mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa inyungu zihariye.

Netanyahu kandi ashinjwa gufasha zimwe muri sosiyete z’itumanaho kubona inyungu za miliyari, na zo zikamufasha mu itangazamakuru kugira ngo abone inyungu mu bya politiki.

Ubwo yireguraga kuri ibyo byaha kuri uyu wa Gatatu, Netanyahu yahakanye ibyaha byoseashinjwa.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Amerika igiye guha Ukraine inkuga y’igisirikare ya miliyoni 800$

1 Min Read
Amerika

Hongeye kwaduka imirwano hagati ya Thailand na Cambodia

2 Min Read
Amerika

Amerika yateguje imyigaragambyo ikomeye muri Tanzania

2 Min Read
Amerika

Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?