Mu gihe benshi bari biteze ko Perezida w’u Burisiya Vladimir Putin, ashyigikira Trump basanzwe bafitanye umubano wihariye, yatunguranye avuga ko Kamala Harris ariwe ukwiriye kuyobora USA muri manda iri mbere.
Kuri uyu wa Kane ushize perezida Vladimir Putin yashimagije Kamala Harris watanzwe n’ishyaka ry’ abademokarate nk’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu avuga ko ariwe ukwiye gutsinda amatora akayobora Amerika.
Deutsche Welle ivuga ko Putin yasaga nk’ushaka gusebanya mu matora yo mu Gushyingo nk’uko Trump abigenza, kandi bigaragara ko agamije kubiba urujijo.
Putin amwenyura yabwiye igiterane cyabereye i St. Petersburg, ati: “Bwa mbere, [Perezida wa Amerika, Joe] Biden, yasabye abamushyigikiye bose gushyigikira Madamu Harris. Hano, natwe tugiye kubikora, tugiye kumushyigikira.”
Putin yakomeje aseka agira ati: “Trump yafatiye ibihano byinshi u Burusiya kurusha ibyo undi muperezida wese yafashe mbere kandi niba Harris ameze neza wenda azirinda ibihano nk’ibyo.”
Ibi Putin yabitangaje nyuma y’umunsi umwe Amerika ishinje Moscou kwivanga mu matora, itangiza ibirego by’inshinjabyaha ku banditsi babiri ba Russia Today.