BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi yanenze imyitwarire y’igihugu cye ku Rwanda

Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi yanenze imyitwarire y’igihugu cye ku Rwanda

sam
Last updated: March 18, 2025 11:19 am
sam
Share
SHARE

Alain Destexhe wabaye Umusenateri w’u Bubiligi kuva mu 1995 kugeza mu 2011 n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango MSF w’abaganga batagira umupaka, yanenze ukubogama kw’igihugu cyabo mu makimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Destexhe ni umwe mu basobanukiwe amateka yo mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari kuko yakabayemo mu gihe yari mu bikorwa by’ubutabazi bya MSF. Yanditse igitabo “Rwanda and the Genocide in the Twentieth Century” gisobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe mu burasirazuba bwa RDC hakomeje intambara, Destexhe yasuye ibice bigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kugira ngo amenye ukuri kw’ibihabera, mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeje gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe.

Leta y’u Rwanda yagaragaje kenshi ko idafasha M23, yamagana ibihugu birimo u Bubiligi bikomeje kuyisabira ibihano. Ku wa 17 Werurwe 2025, umubano w’ibihugu byombi wahagaze kubera iyi mpamvu, Ambasade zirafungwa, abadipolomate b’ibihugu byombi basabwa gutaha.

Destexhe yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, amaze iminsi ayobora ubukangurambaga mu izina rya Guverinoma yabo, asaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’indi miryango mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano.

Uyu mushakashatsi yagaragaje ko ari ubwa mbere u Bubiligi burwanyije u Rwanda bikagera kuri uru rwego kuva mu 1994, ati “U Bubiligi bwari bukwiye kujya kure y’amakimbirane yo mu karere, ntibugire uruhande bubogamiraho.”

Yibukije ko tariki ya 7 Mata 2000, Guy Verhofstadt wari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yasabye Abanyarwanda imbabazi ku bw’uruhare igihugu cyabo cyagize mu mateka yaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuba kitarayihagaritse.

Icyo gihe, Guy yagize ati “Umuryango mpuzamahanga wose wagize uruhare rukomeye muri Jenoside. Aha ndi imbere yanyu, nemeye uruhare rw’u Bubiligi, inzego zabwo za politiki n’igisirikare. Mu izina ry’igihugu cyanjye n’abantu banjye, nsabye imbabazi.”

Destexhe yatangaje ko atewe impungenge n’uko ibikomere byari bisa n’ibyakize nyuma y’ijambo rya Guy, bishobora gusubira ibubisi bitewe n’uruhande u Bubiligi bwafashe muri aya makimbirane bwagizemo uruhare.

Yibukije ko u Bubiligi bwazanye amacakubiri mu Banyarwanda, bwifashishije amoko, buyashyira mu ndangamuntu zabo, asobanura ko iyi politiki ari yo yateje amakimbirane mu Banyarwanda mu myaka myinshi.

Yagaragaje kandi ko iyi politiki ari yo yateje ibikorwa byo kurimbura Abatutsi byabaye mu 1959, byiciwemo ababarirwa mu bihumbi, abandi bahungira mu bihugu by’abaturanyi, asobanura ko Abanyarwanda bakuze badashobora kwibagirwa ibi bihe kuko abenshi babinyuzemo.

Ati “Mu 1994, u Bubiligi bwabonye ibimenyetso by’uko Jenoside yakorewe Abatutsi igiye kuba, ariko ntibwayikumiriye, ntibwanamenyesha umuryango mpuzamahanga ko yegereje. Guverinoma y’u Bubiligi y’icyo gihe yasabye ikomeje ko MINUAR icyurwa, hakurwaho iyo mbogamizi ya nyuma yabangamiraga abajenosideri.”

Destexhe yatangaje ko na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu banyapolitiki b’Ababiligi bakomeje gukorana n’abahoze muri Leta yateguye Jenoside, bakomeza kwamamaza ibisobanuro bibogamye kuri aya mateka.

Yagaragaje ko kuba Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi tariki ya 23 Gashyantare 2025 yaratoye umwanzuro wo guhagarika amasezerano yose iki gihugu gifitanye n’u Rwanda n’inkunga cyaruhaga, irushinja guhungabanya umutekano w’akarere, byatewe no kudasobanukirwa ibiri kuba.

Ati “Iyi nyandiko igaragaza kudasobanukirwa ikibazo cyo muri Kivu, aho nari mu minsi itatu ishize, ndetse no mu karere. Irimo kandi imvugo mbi zitarimo ukuri kandi zitari ngombwa.”

Destexhe yifuza ko umubano wahagaze hagati y’ibihugu byombi utagira ingaruka mbi ku mubano w’Abanyarwanda n’Ababiligi, cyane cyane abafite ubwenegihugu bwombi.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa za EU baganira ku mutekano wo muri RDC mutekano wo mu karere ndetse n’ubufatanye.

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yamurikiye Ambasaderi Nyamvumba imishinga afite

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yahishuye uko yavuganaga na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ icyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?