BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Impamvu ikomeye yatumye Depite wa Gatatu yegura

Impamvu ikomeye yatumye Depite wa Gatatu yegura

admin
Last updated: December 29, 2022 2:27 pm
admin
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane nibwo Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko Depite Kamanzi Erneste wari uhagarariye RPF-Inkotanyi yeguye, amakuru yizewe avuga ko kwegura kwe bifitanye isano n’ubusinzi.

Depite Kamanzi Erneste ubwo aheruka mu kazi mu Karere ka Nyamagabe

Ni umusore muto w’imyaka 33 y’amavuko, yagiye mu Nteko ishinga Amategeko ahagarariye urubyiruko, akaba yari muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga.

Amakuru UMUSEKE ufite kandi yizewe, Depite Kamanzi yagiye mu butumwa bw’akazi mu Karere ka Nyamagabe, hagati ya tariki 20-22 Ukuboza, 2022 ari kumwe na mugenzi we wari unamukuriye.

Ku munsi wa mbere w’akazi, tariki 21 Ukuboza, uriya Mudepite yakoze akazi ke, ariko nyuma aza guhana gahunda na mugenzi we ko baza guhura bukeye bagasubira i Nyamagabe, kuko bari baraye i Huye.

Amasaha y’akazi ageze, wa Mudepite ahamagaye Depite Kamanzi aramubura, niko guhamagara amenyesha abamukuriye ko yabuze umuntu!

Nibwo byageze mu nzego z’umutekano, baza guasanga yafashwe atwaye yanyoye. Amakuru avuga ko ashobora kuba yarafunzwe iminsi itanu iteganywa n’itegeko.

 

Abadepite bavuga iki ku kuba hari bagenzi babo begura “kubera ubusinzi”?

Tariki 21 Ugushyingo, 2022 Celestin HABIYAREMYE wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ahagarariye RPF-Inkotanyi yeguye ku mirimo ye, “ku mpamvu zifitanye isano” n’ubusinzi nk’uko yabyemereye UMUSEKE.

Mbere ye, tariki 14 Ugushyingo, 2022 Dr. Mbonimana Gamariel, PhD wari Depite na we yari yeguye bitewe na video yafashwe bigaragara ko yasinze.

Umwe mu Badepite yabwiye UMUSEKE ko kuba umuntu unywa inzoga yasinda bitagakwiye kuba ikibazo mu gihe akazi ke yagakora neza, kuko inzoga baba bazizanye mu birori kugira ngo zinyobwe.

Kuri Depite Frank HABINEZA uhagarariye Ishyaka Green Party, avuga ko kunywa inzoga kuri we atari ikibazo, ko ahubwo ikibazo ari ugusinda.

Ati “Ufashe agacupa kamwe ka …nta kibazo byaguteza, ariko ufashe dutatu, alcohol irazamuka, kuko burya no mu bindi nk’imineke iba irimo ariko iri hasi, nta kibazo yaguteza.”

Undi Mudepite yeguye “haravugwa ubusinzi”, we akabihakana – IKIGANIRO KIRAMBUYE

 

Visi Perezida w’Inteko ati “iki?”

Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’ibyabaye kuri Kamanzi Erneste yagiye i Nyamagabe atayazi, gusa “ngo yeguye ejo ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza, 2022 ku mpamvu ze bwite.”

Sheikh Musa Fazil Harerimana yavuze ko atari byacitse, kubera ko bisanzwe ko amategeko ateganya ko Umudepite akurwa mu nteko cyangwa akegura.

Yavuze ko imyitwarire myiza idakwiye kuranga Abadepite gusa, ko ahubwo buri wese wahawe inshingano aba agomba kugaragaza indangagaciro abamushyizeho bamubonyemo.

“Nibiba ngombwa ayo makuru na yo nzayavugaho” – Depite weguye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • RWESAMYAMBI says:
    December 29, 2022 at 3:48 pm

    Si nishimiye ko abantu bava mu kazi kubera ubusinzi ariko mbabazwa cyane n’ uko bitangiye gukorwa nkuko bikwiye nyuma y’ uko H.E president abyiboneye. Mbere yaho Aya makosa ntiyabagaho? None se byose bizajya bijya mu buryo ari uko H.E abyerekanye? Ubwo ibyo atazabona bizaba ibya nde ?

    H.E, ndakwisabira gukora ibishoka byose ugaruze FRW ya leta anyerezwa bikarangira nta gikurikirana kuko nkuko ubizi izindi nzego zose bireba byarazinaniye kubera guhishirana kuko umunyarwanda yise umwana we BOSENIBAMWE.

    Reply
  • Hoi says:
    December 29, 2022 at 4:01 pm

    Igisubizo ni kimwe, bafunge inganda zikora inzoga mu Rwanda

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?