Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Lammy yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu gushima intambwe yatewe y’amasezerano y’amahoro hagati yarwo na DR Congo no gushimangira ko bikenewe ko ashyirwa mu bikorwa n’impande zose.
David Lammy yavuze ko ayo masezerano y’amahoro hamwe n’ibiganiro hagati ya M23 na DRC muri Qatar, bitanga amahirwe ku mahoro arambye n’iterambere mu karere.
Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, Lammy yagiriye uruzinduko i Kinshasa n’i Kigali abonana na ba perezida b’ibihugu byombi mu muhate w’Ubwongereza wo gushakisha amahoro.
Muri uko kwezi Ubwongereza bwari bwatangaje urutonde rw’ibihano bugiye gufatira u Rwanda mu gihe hadatewe “intambwe igaragara” mu byo busaba harimo “kuvana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa DR Congo”.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko hari ibindi bihugu byagerageje umuhate wo gushakira umuti ikibazo cy’amakimbirane ariko ntibabigeraho, ashima ko ubutegetsi bwa Perezida Trump ari bwo bwagize icyo bugeraho.
Mu gihe umuhate w’Ubutegetsi bwa Trump n’ubwa Qatar ukomeje gushimwa, byitezwe ko ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo bahurira i Washington, nk’intambwe ya nyuma yo gushimangira ariya masezerano.
Ku wa gatatu, Perezida Donald Trump yavuze ko atekereza ko “mubyumweru bicye biri imbere bazaza gushyira umukono ku masezerano ya nyuma y’amahoro”.
Ubu, benshi biteze kureba ishyirwa mu bikorwa ry’aya ya Washington, n’ayandi ashobora kugerwaho hagati ya Kinshasa na M23 mu biganiro birimo kubera i Doha muri Qatar, ibiganiro no mu mezi ashize byaranzwe no kubera mu ibanga.