BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Cricket: Tanzania na Nigeria zateye intambwe yo gushaka tike y’Igikombe cy’Isi

Cricket: Tanzania na Nigeria zateye intambwe yo gushaka tike y’Igikombe cy’Isi

admin
Last updated: December 10, 2022 1:31 pm
admin
Share
SHARE

Mu irushanwa rya Cricket ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2024 (ICC Men’s T20 World Cup qualifiers 2024 ), Igihugu cya Tanzania cyegukanye igikombe, gikurikirwa na Nigeria.

Tanzania yegukanye igikombe biyiheshya kujya mu kindi cyiciro

Kuva taliki 1-9 Ukuboza, 2022 mu Rwanda haberaga imikino y’irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2024 mu mukino wa Cricket mu bagabo  “ICC Men’s T20 World Cup 2024′ ku rwego rwa Afurika  mu itsinda B “ICC Men’s T20 World Cup Africa Sub-Regional Qualifier  Group B.’

Iyi mikino yo mu itsinda B  yahuje ibihugu birimo Cameroun, Eswatini, Gambia, Ghana, Mozambique, Nigeria, Sierra Leone na Tanzania.

Nyuma y’uko aya makipe yakinnye hagati yayo, ikipe ya Tanzania na Nigeria ni zo zabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2024 ‘Africa Regional Final Qualifiers.’

Ku munsi wa nyuma w’iyi mikino yabereye kuri Stade mpuzamahanga y’i Gahanga no ku bibuga byo muri IPRC-Kigali.

Ikipe ya Tanzania na Nigeria zakomeje mu cyiciro cya nyuma cy’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Nyuma y’iyi mikino, ikipe ya Tanzania  ni yo yegukanye umwanya wa mbere n’amanota 13 ikurikirwa  na Nigeria  n’amanota 13, ku mwanya wa 3 haje Mozambique  (10), Sierra Leone (8), Ghana (6), Eswatini (3), Gambia (2) na Cameroun ku mwanya wa nyuma  wa 8 n’inota rimwe.

Ibi bisobanuye ko Tanzania na Nigeria (Itsinda B)  zahise zisanga ikipe ya Kenya n’u Rwanda (Itsinda A) ziyongera kuri Uganda, Zimbabwe na Namibia zo zitakinnye imikino  yo mu matsinda zikaba zizakina imikino ya  nyuma yo gushaka itike ‘Africa Regional Finals’ izabera muri Namibia mu Ukwakira 2023.

Amakipe abiri ya mbere  akaba ari yo azabona itike y’igikombe cy’Isi “ICC Men’s T20 World Cup 2024” kizabera muri West Indies no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena.

Imikino yabaye tariki 9 Ukuboza 2022, ikipe ya Tanzania yitwaye neza nyuma yo gutsinda Cameroun, mu gihe ikipe ya Nigeria itsinda Ghana.

Mu yindi mikino, ikipe ya Gambia yatsinze Cameroun naho Mozambique itsinda Sierra Léone.

Nigeria yegukanye umwanya wa Kabiri
Umukinnyi w’irushanwa, Jose Bulele
Abitwaye neza babihembewe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

2 Min Read
Imikino

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

3 Min Read
Imikino

Umubiligi Mathjis De Clercq yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2026

2 Min Read
Imikino

Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?