BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Corneille Nangaa yasobanuye inkomoko y’izina AFC

Corneille Nangaa yasobanuye inkomoko y’izina AFC

sam
Last updated: March 29, 2025 2:02 pm
sam
Share
SHARE

Tariki ya 15 Ukuboza 2023, nibwo Corneille Nangaa wabaye Perezida wa Komisiyo y’amatora ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinze ihuriro ry’Uruzi rwa Congo, AFC (Alliance Fleuve Congo) rirwanya ubutegetsi bw’igihugu cye.

Uyu muhango wabereye i Nairobi muri Kenya, witabirwa n’abarimo Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, n’abandi banyapolitiki bamenyekanye muri RDC.

Uwo munsi, M23 yatangaje ko yihuje na AFC mu rugamba rwo kubohora RDC, havanweho ubutegetsi bubi bwadindije iterambere ryayo impande zose. Ni bwo izina AFC/M23 ryatangiye gukoreshwa.

Mu kiganiro n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Goma, Nangaa yasobanuye ko kuba ikibazo cy’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bamburwa uburenganzira bwabo muri RDC kitarakemuka, byatewe n’ubushake buke bwa Leta.

Yagaragaje uruhererekane rw’imitwe yitwaje intwaro yavutse igamije kurengera aba Banye-Congo, kuva mu 1998 kugeza ubwo havukaga AFC.

Ati “Ku bwa RCD kubera iki kitakemutse? CNDP, M23, uyu munsi ni AFC. Bisobanuye ko hari ikibazo twirengagiza cyangwa tukigira nk’aho twagikemuye. Iki ni cyo twita impamvu muzi.”

Nangaa yasobanuye ko AFC yavutse kugira ngo ihurize hamwe Abanye-Congo bose nk’uko uruzi rwa Congo ruhuza abaturage bo mu bice byinshi bya RDC.

Yagize ati “Uruzi rwa Congo ni rumwe mu nzuzi nini ku Isi ariko rufite umwihariko warwo. Muri Congo rutangirira mu majyepfo ya Katanga, rugakomereza muri Kivu, ahahoze ari Orientale, mu yahoze ari Equateur, iyahoze ari Bandundu kugeza muri Bas Congo, igakomereza mu nyanja inyuze i Kinshasa.”

Nangaa yasobanuye ko ibindi bice bya RDC birimo imigezi ishamikiye ku ruzi rwa Congo, nk’intara ya Sankuru, Kasai, Kwilu na Lomami, ati “Iyi migezi yisuka muri uru ruzi mbere yo kugera mu nyanja.”

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko uruzi rwa Congo muri rusange ruhuza intara zose zo muri RDC uko ari 26, agaragaza ko ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubuzima bw’Abanye-Congo.

Ati “Muzarebe, mu Ntara 26 za Repubulika, nta yo idafite umugezi utisuka muri uru ruzi. Ni ikimenyetso cy’ubumwe. Uruzi rwa Congo runaduha ubuzima [kuko] amazi ni ubuzima.”

Nangaa yasobanuye ko uretse guha abaturage amazi yo gukoresha mu buzima bwabo, uruzi rwa Congo ari isoko y’ibikorwaremezo birimo ingufu, cyane ko urugomero rw’amashanyarazi rwa Inga ari ho ruri.

Mu bijyanye n’ingendo, Nangaa yasobanuye ko ushaka kuva i Kinshasa ajya i Kisangani, ava Kinshasa ajya Sankuru, ava Ikela mu ntara ya Tshuapa ajya muri Tshopo, ashobora gukoresha inzira yo muri uru ruzi.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

1 Min Read
Politike

RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa  Joseph Kabila .

1 Min Read
Politike

Minisitiri Kayikwamba yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC

3 Min Read
Politike

Algeria yirukanye abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?