BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Congo yanze kwitabira ibiganiro n’inyeshyamba i Nairobi

Congo yanze kwitabira ibiganiro n’inyeshyamba i Nairobi

admin
Last updated: November 22, 2022 10:58 am
admin
Share
SHARE

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze kwitabira ibiganiro byagombaga kuyihuza n’inyeshyamba i Nairobi muri Kenya bihita bisubikwa bwa kabiri.

Leta ya Congo ivuga ko itazajya mu biganiro n’inyeshyamba M23 itarashyira hasi intwaro


Kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Ugushyingo 2022 nibwo hari hateganyijwe gutangira ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, aho leta ya Congo yagombaga kwicara ku meza y’ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro irenga 15.

Amakuru BBC yahawe n’umwe mu bakozi bashinzwe gutegura ibi biganiro uri muri Kenya, yavuze ko batunguwe no kubona Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igaragaje ubushake buke bwo kwitabira ibiganiro, byatumye byongera gusubikwa nyamara imyiteguro yose yari yarangiye.

Kugeza ubu ntibiramenyekana neza igihe ibi biganiro bizasubukurirwa, dore ko bisubitswe ku nshuro ya kabiri, gusa hari amakuru avuga ko bishobora gusubukurwa mu Cyumweru gitaha.

Ibi biganiro bigamije gushakira umutekano abatuye  mu Burasirazuba bwa Congo byasabwe na Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, kuri ubu uyobora Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Leta ya Congo yakunze kuvuga ko itazigera yitabira ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro mu gihe cyose umutwe wa M23 utarashyira intwaro hasi, ndetse ikanarekura uduce twose yigaruriye.

Gusa, ubuyobozi bwa M23 buvuga ko nta gace na gato izarekura mu gihe leta itemera ibiganiro na yo.

Perezida wa Kenya, William Ruto kuri iki Cyumweru yageze i Kinshasa, mu rwego rwo kuganira na Perezida Felix Tshisekedi inzira zazana amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, M23 n’ingabo za leta ya Congo FARDC barwaniye muri teritwari ya Rutshuru mu duce twa Binza, ni mu gihe no ku Cyumweru imirwano yabaye.

Amakuru amwe yavugaga ko M23 yigaruriye utundi duce dushya twa Kisenguro na Katwiguru.

Imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bagiye bagaragaza ko inzira yonyine yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo ari ibiganiro, gusa byagiye bizamo birantega kuko kuri ubu bisubutswe ubugira kabiri dore ko n’ibyari biteganyijwe kuwa 16 Ugushyingo nabyo byasubitswe.

Ivomo: BBC

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • Lg says:
    November 22, 2022 at 11:14 am

    Ziriya ngabo ziri koherezwa muli Congo nizo zitera Leta ya Congo akanyaro naho ubundi ubu Congo iba yinginga ngo imishyikirano ibe Goma yari kuba yanamaze kugera mu maboko ya M23 igisilikare cya Congo cyarayabangiye ingata gusa icyo bibeshya utagiranye imishyikirano na M23 ntamahoro yazapfa abonetse hariya kuko Ziriya ngabo ntizizahora muli Congo imyaka irenze iyo izisanswe yo zihamaze amaherezo zizataha ahubwo barebe uko abo bantu bageze muli Congo icyo nicyo kizavamo igisubizo cyonyine

    Reply
    • Ndengejeho Pascal Baylon says:
      November 22, 2022 at 8:02 pm

      Lg we! Ushoza intambara amenya uko itangira ariko ntamenya uko irangira! Urebye ukuntu ibintu byahindutse, iyo M23 ufana ishobora kwisanga mu bibazo uruhuri. Njye mbona intambara igomba guhagarara yuko nta cyerekezo kigaragara ifite uretse kurwanira ubutegetsi n’mabuye y’agaciro. Iby’amakoko byanze gufata ahubwo bituma hamenyekana ko abavuga ikinyarwanda bahawe umwanya uremereye cyane mu gisirikari no mu butegetsi bw’igihugu. M23 n’abayifana bakwiye kureka abanyekongo nabo bakagira amahoro.

      Reply
  • Ndengejeho Pascal Baylon says:
    November 22, 2022 at 8:02 pm

    Lg we! Ushoza intambara amenya uko itangira ariko ntamenya uko irangira! Urebye ukuntu ibintu byahindutse, iyo M23 ufana ishobora kwisanga mu bibazo uruhuri. Njye mbona intambara igomba guhagarara yuko nta cyerekezo kigaragara ifite uretse kurwanira ubutegetsi n’mabuye y’agaciro. Iby’amakoko byanze gufata ahubwo bituma hamenyekana ko abavuga ikinyarwanda bahawe umwanya uremereye cyane mu gisirikari no mu butegetsi bw’igihugu. M23 n’abayifana bakwiye kureka abanyekongo nabo bakagira amahoro.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

2 Min Read
Mu mahanga

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

2 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yahishuye impamvu yiyemeje kurwanya FDLR ihangayikishije u Rwanda

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 na MONUSCO byaganiriye ku gahenge

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?