BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Congo yahaye amasaha Ambasaderi w’u Rwanda ngo ave ku butaka bwayo

Congo yahaye amasaha Ambasaderi w’u Rwanda ngo ave ku butaka bwayo

admin
Last updated: October 30, 2022 2:22 am
admin
Share
SHARE

Inama y’igitaraganya Perezida Félix Antoine TSHISEKEDI yayoboye yafashe umwanzuro wo kwirukana ku butaka bwa Congo, ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega.

Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta ya Congo

Ni inama yabaye nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zifashe uduce twinshi two muri Teritwari ya Rutshuru twahoze mu maboko y’ingabo za Leta, FARDC.

Imwe mu myanzuro y’iyi nama yabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira, 2022, harimo kwirukana ku butaka bwa Congo, Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega.

Uyu mwanzuro uvuga ko hagendewe ku bikorwa byabanje, Inama nkuru y’umutekano itegetse Guverinoma ya Congo, kwirukana mu masaha 48 Ambasaderi Vincent Karega nyuma yo kubimumenyesha.

Iri tangazo rivuga ko bikozwe kubera “ko igihugu cye gikomeje gushotora RDCongo, no gufasha inyeshyamba za M23 kizigira urwitwazo.

Indi mpamvu ngo ni ukuba abayobozi b’u Rwanda basuzuguye “inzira y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda muri Angola nk’uko Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya yabivuze asoma iryo tangazo.

Mu yindi myanzuro yafashwe harimo kohereza abashinzwe ubutabazi gufasha abaturage bavuye mu byabo.

Harimo ngo no gufata izindi ngamba zigamije gukumira u Rwanda kugera muri Congo, no kongera imbaraga z’ingabo za Congo, no gukaza umutekano.

Perezida Félix Antoine TSHISEKEDI ngo ashobora kugeza ijambo ku gihugu vuba.

M23 yafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, Rutshuru Centre na Kiwanja (Video)

Perezida Félix Antoine TSHISEKEDI ni we wayoboye iriya nama y’umutekano

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Pingback: Inzego z’umutekano ku mupaka zirarikanuye zikurikirana ibiri kuba – U Rwanda rwasubije Congo – Umuseke
  • GIHANGO says:
    October 31, 2022 at 7:54 am

    ABAZUNGU ibi bibazo nibo babidukururiye. Bo ntabushake bagira bwo kudufasha kubidukemurira.
    Nibareke dusubire i BERLIN mu Budage aho babizambirije. Badusubize ubutaka bwacu, maze amazimwe ashire. Abo bavuga ikinyarwanda batanashaka, bambuwe ubutaka bwabo. Bagirwa impunzi, bagirwa ibicibwa. Abazungu ari nabo bakoze ibi, bararuciye bararumira. Ntacyo babivugaho. N’ugizengo aravuze, ngo M23 umutwe w’iterabwoba. Gute se? MPARANIRE KUBAHO KWANJYE, BIRANGIRE MBAYE UMWANZI? NTIBIZOROHA NA BWABURYA BWA RYARI?

    Reply
  • Pingback: AU yasabye abahanganye muri Congo kwitabira ibiganiro bitegerejwe i Nairobi – Umuseke
  • Pingback: Ambasaderi Karega wirukanwe na Congo yasezeye abo bakoranaga – Umuseke
  • Pingback: U Rwanda rwemeje ko ruryamiye amajanja mu gihe rwaterwa na Congo – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
Mu mahanga

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?