BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 31, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Congo yahawe intwaro zigezweho zo guhangamura M23

Congo yahawe intwaro zigezweho zo guhangamura M23

admin
Last updated: January 7, 2023 8:12 am
admin
Share
SHARE

Igisirikare cya RD Congo gikomeje kwigwizaho ibitwaro bikomeye mu gihe mu burasirazuba bwacyo bwayongojwe n’intambara y’imitwe yitwaje intwaro irimo M23.

Indege y’igisirikare cya Turukiya ku kibuga cy’indege i Goma

Nyuma y’intwaro zikomeye Congo iherutse guhabwa n’Uburusiya, kuri uyu wa gatanu mu Mujyi wa Goma bakiriye inkunga y’intwaro nyinshi zigezweho bahawe n’igihugu cya Turukiya.

Ni intwaro zahawe Congo mu rwego rwo guhangamura umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza bikomeye ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Izi ntwaro zaje mu ndege ya Gisirikare ya Turukiya, zageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Mutarama 2023.

Indege yazanye izi ntwaro yari iherekejwe n’itsinda ry’abasirikare ba Turukiya bayobowe na Komanda Ker Dalgic Intumwa yihariye ya Perezida Recep Tayyip Erdogan.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa Gisirikare, Lt Gen Constant  Ndima Kongba yashimiye Perezida Tayyip Erdogan avuga ko iki gikorwa cyabayeho kubera umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Yagize ati ” Twizera ko uyu mubano uzakomeza kwera imbuto nyinshi mu gihe kizaza ku bw’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”

Abo mu mutwe wa M23 kenshi bumvikanye bavuga ko intwaro bakoresha ku rugamba bazambura abasirikare ba Leta mu mirwano bahanganamo.

M23 yavuze ko yishimiye izi ntwaro zahawe FARDC kuko nk’ibisanzwe zizigarurirwa n’Intare z’i Sarambwe nk’uko abarwanyi ba M23 biyita.

M23 iti “Twishimiye cyane izi mpano kuko ntekereza ko kurugamba tuzabatsinda kandi bazazisiga zose, Murakoze cyane.”

Bamwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo bavuga ko intwaro nyinshi atari zo zihutirwa ku gisirikare cyabo kuko ngo n’ubundi igihe cyose batsinzwe n’inyeshyamba bari bazifite.

Bemeza ko icyihutirwa ari ukubanza kubaka politike ihamye, bakarebera hamwe ikibura aho gukomeza kwirundaho ibitwaro.

Acquisition du matériel militaire en provenance de la #Turquie pays ami à la #RDC. @Com_mediasRDC @tcbestepe_fr pic.twitter.com/0xZ27iIOtU

— Gouvernorat|Nord-Kivu (@GouvNordKivu) January 6, 2023

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
12 Comments
  • theo says:
    January 7, 2023 at 8:53 am

    Njye Ku bwange mbona Congo yagakemuye ikibazo cyayo naM23,naho intwaro ziremereye Ku gisirikare cya Congo ndabona ntacyo byabafasha .na kera kose
    babaga bazifite bakazitsindanwa.
    nta minsi irahita abasore ba M23 badafashemo zimwe Ku rugamba.

    Reply
  • Q says:
    January 7, 2023 at 9:04 am

    Mukosore hejuru mwandikeho muti “Kongo yahawe intwaro zigezweho zo kwihera M 23″nizereko harimo na Himars

    Reply
    • Anonymous says:
      January 7, 2023 at 1:19 pm

      Nanjye Ntayo,ahubwo M23 ibonye andi mahirwe akomeye yo kubona izindi ntwaro zikomeye cyane ahubwo FARDC iraje yirukanwe mugihugu

      Reply
  • eric says:
    January 7, 2023 at 9:33 am

    nibyonibabahenyinshi arikobabigishe nogukunda igihugucyabo keranarinziko umusirikare arwana aharanira gutsinda ariko faridese ntiwamenya ibyayo ahubwo niyemere imishyikirano batarayikura nomugihugu

    Reply
  • Rukundo says:
    January 7, 2023 at 10:49 am

    Intwaro zikomeye kuruta birya Bifaru by’iminyururu bataye na zirya Sukoi-25 z’intambara?

    Reply
  • Nzabandora says:
    January 7, 2023 at 3:18 pm

    Bazirunge zibe isogo! Congo nta gisirikari ifite. M23 yavuze neza. Uretse no kuzita ku rugamba bakiyirukira bazanazigurisha ndetse ndahamya ko n’ubundi ubu zitakiri zose!

    Reply
  • Anonymous says:
    January 7, 2023 at 9:28 pm

    Muramenye mu tagwa muruzi murw’ Itikiziba, mwibagyiwe intwaro Turukiya yahaye Ethiopia icozakoreye TPLF? MWITONDE!.

    Reply
    • Patos says:
      January 7, 2023 at 10:35 pm

      Wikwitiranya les bantus na les Nilotiques Ethiopia bose ni bamwe ariko les congolais si bamwe nkuko nawe ubizi ko niba uri 8nterahamwe uba utagira ubwenge ariko waba inkotanyi ukagira ubwenge

      Reply
  • Patos says:
    January 7, 2023 at 10:36 pm

    Wikwitiranya les bantus na les Nilotiques Ethiopia bose ni bamwe ariko les congolais si bamwe nkuko nawe ubizi ko niba uri 8nterahamwe uba utagira ubwenge ariko waba inkotanyi ukagira ubwenge

    Reply
  • Vital Augustin says:
    January 8, 2023 at 11:07 am

    Ariko ni ryari hari abazagenera Ubuyobozi bwa RDC imitimanama aho guhora babuzuzaho ibitwaro byo kubatwara amafaranga n’ubundi bukungu? Intwaro zo kwica abaturage babo nabo ubwabo zitabaretse, bibafitiye nyungu ki? Kumvikana na M23 siyo ntwaro yaruta ibyo bitwaro?

    Reply
  • France Olivier Gatabazi says:
    January 8, 2023 at 1:29 pm

    Ntawe ugorora ikijumba. RDC nishake uko ikemura ikibazo ishinjwa na M23 binyuze mu biganiro kuko ibyo biganiro ninabyo byatumye M23 yivana i Kibumba na Rumangabo ntawe uyirasheho. Naho ubundi izo ntwaro nizize tuzazisangana intare z’i Sarambwe ejo bumdi aha rwose

    Reply
  • Gaspard says:
    January 9, 2023 at 7:40 am

    Ariko kisekedi yafashe iminsi akajya mumasengesho , evariste ndayishimiye yayajyiyemo iminsi 9 ariko yahise amenya abamurwanya Bose namayeri bakoreshaga yose kujyirango bamukure kuntebe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?