BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Congo mu birego ishinja u Rwanda yongeyeho kwiba ingagi n’inguge

Congo mu birego ishinja u Rwanda yongeyeho kwiba ingagi n’inguge

admin
Last updated: October 14, 2022 12:07 am
admin
Share
SHARE

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumye yeruye mu Nteko Rusange ashinja u Rwanda kwiba ingagi n’inguge z’iki gihugu.

Georges Nzongola Ntalaja uhagarariye DR.Congo mu muryango w’Abibumbye

 

Ibi birego yabivuze kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Ukwakira 2022 i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nteko rusange ya LONI (UN).

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumbye, Georges Nzongola Ntalaja yavuze ko bizwi neza ko u Rwanda rwari rwarigaruriye Congo mu 1998 kugeza 2003 ndetse rukanasahura ibirimo umutungo kamere urimo ingagi.

Yagize ati “Buri wese arabizi ko u Rwanda rwari muri Congo mu 1998 kugeza 2003, rukahakora bibi byinshi birimo no gusahura ubukungu ndetse uyu munsi rukaba mu bihugu bya mbere byohereza hanze zahabu na coltan byavuye muri Congo n’indi mitungo kamere irimo ingagi n’inguge zakuwe mu mashyamba ya Congo zikajyanwa mu Rwanda.”

Ambasaderi Georges Nzongola Ntalaja yongeyeho ko hari raporo atibuka izina yasohowe mu myaka cumi ishize n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku burenganzira bwa muntu ihamya ibyo avuga.

Robert Kayinamura, wungirije intumwa y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye wagize icyo avuga kuri ibi birego bya Ambasaderi Georges Nzogola Ntalaja, yavuze ko nta nshingiro bifite, ahamya ko DR Congo ubwayo ikwiye gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byabo aho kubyegeka ku Rwanda.

Yagize ati “Mu muco wacu si byiza guterana amagambo n’ukuruta, rero ndamusubiza mwubashye, kuva mu gihe cy’Abakoloni DRC yagize ahahise hakomeye nyamara u Rwanda rusa n’urumaze imyaka 28 gusa. Buri gihe iyo nta mazi atemba, nta mashanyarazi, nta mihanda n’ibindi ngo ni u Rwanda. Nkeka ko dukwiye kurenga iyo mitekerereza tukishakamo ibisubizo. Ibibazo biri mu gihugu cyanyu ntabwo mwabishakira ibisubizo hano ahubwo mu kwiye gushaka ibisubizo birambye mugendeye ku bibazo biri mu gihugu.”

Yakomeje avuga ko nta raporo n’imwe yigeze igaragaza uruhare rw’u Rwanda mu bibazo bya DR Congo, abagira inama yo gufatanya n’ibihugu byo mu karere gushaka ibisubizo by’ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uretse kuba Ambasaderi Georges Nzongola Ntalaja yagaragaje ibi birego mu Nteko Rusange ya LONI, iki gihugu kimaze iminsi gishinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ingabo zacyo mu Burasirazuba.

Gusa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu bihe binyuranye yavuze ko atifuriza inabi abaturanyi ariko ko badakwiye kuzamura ibirego bidafite ishingiro, ahubwo abasaba guhagurukira umutwe wa FDRL ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

2 Min Read
Mu mahanga

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

1 Min Read
Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?