BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Congo iti “u Rwanda nta bushobozi rufite bwo kugenzura ikirere”

Congo iti “u Rwanda nta bushobozi rufite bwo kugenzura ikirere”

admin
Last updated: December 30, 2022 4:36 pm
admin
Share
SHARE

Leta ya Congo yatangaje ko indege ebyiri zayo zari mu bikorwa byo gucunga umutekano , zitavogereye ikirere , zari  mu kirere cya Congo hejuru y’ikiyaga cya mu Kivu.

Congo yahakanye ko nta ndege yayo yavogereye ikirere cy’uRwanda

Kuwa Gatatu  tariki ya 28 Ukuboza 2022,Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko indege ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavogereye u Rwanda yinjiriye mu kirere cy’i Rubavu hejuru y’Ikiyaga cya Kivu.

Mu itangazo u Rwanda rwashyize hanze rwavuze ko “iby’uku kwinjira mu kirere cy’u Rwanda kw’indege y’igisirikare ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahise bimenyeshwa Guverinoma y’iki gihugu.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko  “Ibyabaye uyu munsi ni igikorwa kimwe kigize ubushotoranyi bumaze iminsi burimo n’ubusa nk’ubu bwabaye ku wa 7 Ugushyingo mu 2022, ubwo indege y’igisirikare ya RDC yinjiraga mu Rwanda ndetse igahagarara gato ku kibuga cy’i Rubavu mbere yo gusubira muri RDC.”

Mu itangazo leta ya Congo yahise isohora, ivuga ko izi ndege  zari   hejuru y’ikiyaga cya Kivu ariko mu kirere cya Congo .

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Guverinoma y’uRwanda nta bushobozi na bumwe ifite bwo kugenzura ikirere cy’igisirikare cya Congo  imbere mu gihugu bityo ibyo bifatwa nk’ubushotoranyi.”

Leta ya Congo ivuga kandi ko izo ndege zitari zifite intwaro kandi nta kurasa na gucye kwigeze kubaho.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu itangazo ivuga ko ishishikajwe no gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Luanda no kubaha imyanzuro yafatiwe muri iyo nama.

Leta ya Congo yasabye  umuryango  mpuzamahanga”  guhanga amaso uRwanda n’umutwe wa M23 kubera ko batigeze bubahiriza imyanzuro ya Luanda yo kuwa 23 Ugushyingo 2022.”

Kuwa 7 Ugushyingo uyu mwaka , Guverinoma y’u Rwanda yari  yatangaje ko indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25  yavogereye ikirere cyayo, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
11 Comments
  • ESTHER says:
    December 30, 2022 at 10:57 pm

    ntibyoroshye?

    Reply
  • Ukuri says:
    December 30, 2022 at 11:34 pm

    Birakwiye kwivuna umwanzi zigakamwa ayo zitahanye.

    Reply
  • Mugabo says:
    December 31, 2022 at 6:21 am

    Ariko abayobozi ba DRC ntibuzuye mu mutwe. None bavuga ko Rwanda nta bushobozi bwo gu controla ikirere rufite barahakana ko kitavogerwa? Indege yabo yaguye Rubavu se babonaga ari iwabo? Ibicucu gusa!!

    Reply
    • Ukuri says:
      December 31, 2022 at 9:59 am

      Nyine buriya babona n’amaso y’Abanyarwanda yarapfuye ntibakibona,mbega abacomediens Ariko bareke umunsi umwe ntizamenya ikiyikubise

      Reply
      • ayabosule says:
        December 31, 2022 at 10:17 am

        ariko mugabanye ubwibone, ni mwe mukubita mwenyine mw isi??

        Reply
        • Claude says:
          December 31, 2022 at 11:48 am

          Wari wajya kurwana se wumva ukubitwa wowe, kereka niba uri umubikira! Ari ibyo wabireka

          Reply
  • Musada says:
    December 31, 2022 at 10:52 am

    Ngewe ndumuyobozi mugisirikare nayirasa rwose,ikibyimbye kikameneka!

    Reply
  • Musada says:
    December 31, 2022 at 10:53 am

    Ngewe ndumuyobozi mugisirikare nayirasa rwose,ikibyimbye kikameneka!

    Reply
  • Pkabengq says:
    December 31, 2022 at 12:22 pm

    Iyo bafata iriya ndege yaguye ku kibuga cya Rubava kugeza ho leta iza hano Mu Rwanda gusasaba imbabaziP

    Reply
  • Matsiko says:
    January 1, 2023 at 8:27 am

    iriya ndege ntacyo itwaye iyaba bikiniraga izo comedi zabo bakareka amagambo menshi ku Rwanda naho kuba ntabwirinzi bwo mukirere tugira sikibazo bazadutere

    Reply
  • Anonymous says:
    January 2, 2023 at 1:00 pm

    Ntakiza ki ntambara
    Once u want peace you get prepared for a war. Gusa let’s play for mama rwanda

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Perezida Samia Suluhu yijeje Museveni umusanzu mu biganiro byo kugarura amahoro mu karere

2 Min Read
Mu mahanga

Gen Muhoozi yambitswe umudali w’ishimwe na se

2 Min Read
Mu mahanga

Ghana na Zambia bakuyeho visa ku baturage b’ibyo bihugu

1 Min Read
Mu mahanga

Umuhungu wa Muammar Gaddafi yitabye Imana, hakekwa kuraswa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?