BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Congo ishaka kuburizamo amatora yitwaje u Rwanda – Alain Mukuralinda

Congo ishaka kuburizamo amatora yitwaje u Rwanda – Alain Mukuralinda

admin
Last updated: October 27, 2022 3:30 pm
admin
Share
SHARE

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda arashimangira ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaza u Rwanda kugira ngo ibone uko iburizamo amatora y’umukuru w’iki gihugu ari imbere.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko Congo ishaka kuburizamo amatora yiwaje u Rwanda

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, ubwo yasobanuraga ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na DR Congo uturuka ku mutekano muke uri mu Buruasirazuba bwa Congo.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko gushyira u Rwanda mu majwi, bihishe umugambi w’iki gihugu wo kuburizamo amatora nk’uko iki gihugu cyabisohoye mu itangazo ryo kuwa 25 uku kwezi rivugako nihataboneka amahoro mu Burasirazuba bwa Congo amatora atazaba.

Yagize ati “Hari umugani wa Kinyarwanda uvuga ngo kwivamo nk’inopfo, uyu munsi niba mu itangazo ryakozwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo tariki 25, asoza arerura ati ntanzeho umugabo Umuryango Mpuzamahanga ngo muri kariya karere ni katazamo amahoro amatora ntazaba, twamye tuvuga ko u Rwanda rudashaka ko badushyira mu bibazo bya Congo, niba uvuga ngo amatora ntazaba ushaka kuvuga ko ari u Rwanda ruyabujije kuba, nyamara mu myaka itanu ishize amatora yarabaye kandi muri kariya karere nta mutekano wari uhari, uyu munsi rero ni ukuyobya uburari.”

Alain Mukuralinda yakomeje agira ati “Niba amatora azaba umwaka utaha, hasigaye umwaka n’igice, aho kugira ngo utangire uvuze iyabahanda ngo amatora ntakibaye wavuga uti ‘inzira zagenwe kugira ngo igisubizo kiboneke twazikoresheje noneho amatora akazaba. Ese barashaka nk’ibyo twabonye mu gihe gishije aho amatora  yarengeje umwaka umwe, ibiri, itatu? Ntitwajyaga tubikomozaho ariko turabivuga kuko biri mu itangazo, babyanditse.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda anagaruka ku kugira agace k’Uburasirazuba bwa igice kigenzurwa na gisirikare, ariho ahera avuga ko bashaka urwitwazo rwo kubuza abaturage kubabaza ibyo bagezeho mu gihe cy’umwaka urenga bahagize zone ya gisirikare.

Alain Mukuralinda yanavuze ku kibazo cy’umutwe wa FDRL ubarizwa ku butaka bwa Congo ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko nubwo DR Congo ifite ubushake buke mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yo gukemura ikibazo, u Rwanda ruhagaje neza mu kurinda ubusugire bwarwo, akanenga ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abaturage ba Congo bavuga ikinyarwanda nyama ubuyobozi burebera.

Nubwo avuga ibi byose ariko, kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022, ubwo bari mu  Kanama k’Umuryango w’Abibumbye i New York hakaganirwa ku guhangana n’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko mu mitungo kamere bugira uruhare mu guhembera amakimbirane muri DR Congo.

Ambasaderi wa Congo mu Muryango w’Abibumbye, Georges Nzongola Ntalaja yavuze ko umujyi wa Bunagana umaze amezi arenga ane mu maboko ya M23, ari naho yahereye asaba ibihugu ko byasaba u Rwanda na M23 yarwo gusubira inyuma.

Georges Nzongola Ntalaja yanavuze ko u Rwanda rwitwaza ikibazo cya FDLR, ariko akavuga ko mu bihe bitatu ingabo z’u Rwanda fashe Congo n’ibice bimwe by’uburasirazuba nka Kivu ya Ruguru, rutabashije kurandura burundu FDLR.

Kugeza ubu umutwe wa M23 ukomeje urugamba wotsa igitutu leta ya Congo, wigarurira ibice bitandukanye, uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Ndengejeho Pascal Baylon says:
    October 27, 2022 at 5:16 pm

    Ariko se Mukuralinda ko yize, kuki adasoma cyanga ngo ashishoze? Niba intambara ikomeje, abaturage bagahungira mu bindi bihugu, amatora azakorwa nande? Azagenzurwa nande? Ibyo koko birakomeye kubyumva? Kugirango amatora meza abe, abaturage bagomba kuba batekanye. Biratangaje rero kwumva Mukuralinda avuga ko hashize imyaka itanu habaye amatora kandi ako gace karimo intambara! Twibuke ko hari nyine uduce tutatoye kubera umutekano muke kandi bikagira ingaruka ku buzima bw’igihugu cyose. Numvaga ubwo Mukuralinda atakiri mu manza – bivugwa ko yaremangatanyaga – azareka guhimbira rubanda ibyo batakoze cyanga batavuze. Kamere ntikurwa na reka!

    Reply
    • Ira says:
      October 28, 2022 at 9:52 am

      Nonese Congo yagaruye umutekano bagaha abaturage babo bose uburenganzira bungana.Bariya barwanyi ba M23 irahakana ko atari abacongomani?.Harya izi mpunzi ziri Gatsibo na Kiziba ni Abanyarwanda?yakemuye ikibazo cy’abenegihugu babo bashwiragijwe n’abasize bahekuye u Rwanda.Ese kuki Congo ikingira ikibaba FDRL ikanga imishyikirano nabarwanyi b’abenegihugu babo aribo bo muri M23.Kutagira gakondo si ikintu.Abayobozi ba Congo nibareke gushakira ikibazo aho kitari kuko izi mpunzi nazo zikeneye gutaha iwabo bagahabwa uburenganzira bwabo

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?