BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Commonwealth games: Imbamutima za Ntagengwa nyuma yo kugera muri ¼

Commonwealth games: Imbamutima za Ntagengwa nyuma yo kugera muri ¼

admin
Last updated: August 2, 2022 12:03 pm
admin
Share
SHARE

Mu mikino iri guhuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza [Commonwealth games] iri kubera mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Beach Volleyball yakatishije itike ya ¼ nyuma yo gutsinda Maldive amaseti 2-1.

Byari ibyishimo ku ikipe ihagarariye u Rwanda

Ku wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball ikinirwa ku mucanga [Beach Volleyball], yakinnye umukino wa Kabiri mu mikino ihuza Ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza [Commonwealth games].

Ni umukino u Rwanda rwatsinze igihugu cya Maldive ku maseti 2-1. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Vénuste. Intsinzi y’aba bakinnyi yatumye bakatisha itike ya ¼ ariko izakina umukino wa Gatatu na Australia.

Olivier Ntagengwa yasazwe n’ibyishimo nyuma y’iyi ntsinzi yagejeje u Rwanda muri ¼ muri iyi mikino ya Commonwealth.

Ati “Turishimye cyane kuko ni ubwa Mbere ikipe y’u Rwanda ya Beach volleyball igeze muri aya marushanwa ikaba inabashije kwitwara neza ikagera muri ¼. Ntabwo nabona uko mbivuga.”

Yongeyeho ati “Twatangiye ikirere kimeze nabi, ariko ku iseti ya Kabiri twaje tuvuga ko tugomba gutsinda. Ndashimira abafana bari baje kudushyigikira.”

Mu bandi bakinnyi bahagarariye u Rwanda muri iyi mikino, Maniraguha Eloi ukina umukino wo Koga, ari mu bahatanye uyu munsi muri Freestyle/Heat 3.

U Rwanda ruhagarariwe n’abandi barimo abazasiganwa ku igare no mu mikino ngororamubiri.

Olivier yanashimiye abafana baje gushyigikira u Rwanda
Ni abasore bagaragaje urwego rwo hejuru
Olivier na mugenzi we bongeye kwimana u Rwanda
Ntagengwa Olivier arizeza Abanyarwanda gukomeza kwitwara neza
Maldive yatsinzwe n’u Rwanda
Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste bagejeje u Rwanda muri ¼ cya Beach Volleyball

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

RSSB Tigers BBC yegukanye FERWABA Super Cup 2026 ihigitse APR BBC

2 Min Read
Imikino

APR FC yatsinze Gasogi United yakinaga nk’ikipe y’abato

3 Min Read
Imikino

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

1 Min Read
Imikino

Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli SC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?