BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Commonwealth [Beach volleyball]: U Rwanda rwasoje mu makipe ane ya Mbere

Commonwealth [Beach volleyball]: U Rwanda rwasoje mu makipe ane ya Mbere

admin
Last updated: August 7, 2022 10:46 pm
admin
Share
SHARE

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga [Beach volleyball], yasoje amarushanwa ahuza Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza [Commonweal games] iri ku mwanya wa Kane.

Ntagengwa na Gatsinzi basoje ku mwanya wa Kane

Ni urugendo rutorohereye iyi kipe y’Igihugu ariko bijyanye n’uko Ntagengwa na Gatsinzi bari bahagaze, bagiye bimana u Rwanda kugera aho basezererwa bageze muri ½ cy’iri rushanwa.

Imikino y’amajonjora ntabwo yagoye u Rwanda kuko rwabashije gutsinda imikino ibiri ibanza, aho rwahereye kuri Afurika y’Epfo rutsinda amaseti 2-0, rukurikiza ibirwa bya Maldive ku maseti 2-1.

Umukino wa Gatatu utari ufite kinini uvuze k’u Rwanda, rwatsinzwe na Australia amaseti 2-0 ariko ntacyo uyu mukino wahdinuye kuko abasore b’u Rwanda bari bageze muri ¼.

Muri ¼, abasore b’u Rwanda bongeye kurwimana ubwo batsindaga Nouvelle Zélande amaseti 2-0, ariko muri ½ rusezererwa na Australia ku maseti 2-0. Mu gushaka umwanya wa Gatatu, ntabwo u Rwanda rworohewe kuko rwatsinzwe n’u Bwongereza amaseti 2-0.

Ibi bisobanuye ko u Rwanda rwegukanye umwanya wa Kane muri iyi mikino ya Commonwealth iri kubera mu Bwongereza mu Mujyi wa Birmingham.

Ni ku nshuro ya Mbere u Rwanda rwitabiriye iyi mikino muri beach volleyball. Aha niho bamwe bahera bahamya ko Ntagengwa na Gatsinzi ari abakinnyi bakwiye gukomeza gukurikiranwa neza.

Byari ibyishimo ku Banyarwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

KNC yarezwe muri FERWAFA

1 Min Read
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yazamutse ku rutonde rw’ukwezi rwa FIFA

1 Min Read
Imikino

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

2 Min Read
Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?