Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 26 Werurwe 2025, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye, barimo Col Pacifique Kayigamba Kabanda wagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) wasimbuye Col (Rtd) Ruhunga Jeannot wari umaze imyaka irindwi kuri izi nshingano.
Col Pacifique Kabanda yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, umwanya yashyizweho muri Gicurasi 2024, mu mpinduka Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze mu nzego zitandukanye za gisirikare.
Col (Rtd) Jeanot Ruhunga yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB muri Mata 2018, ubwo Perezida Kagame yashyiragaho abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau -RIB).
Mu bandi bashyizwe mu myanya, harimo Jeanne Umuhire wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), asimbura Noella Bigirimana uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyi Nama y’Abaminisitiri yashyizeho abagize Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, barimo Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wayo, inshingano yari anasanzweho, akaba yungirijwe na Kizito Habimana wagizwe Visi Perezida.
Muri iyi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi, hashyizweho Abakomiseri, barindwi, ari bo Fortunee Nyiramadirira, Nicole Mutimukeye, Carine Umwali, Jean Bosco Mutijima, Faustin Semanywa, Francoise Kabanda Uwera, na Judith Mbabazi.
Hashyizweho kandi Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, ari we Nassi Agaba Bisengo.