Umuhanzi Christian Rukundo Nsengimana uzwi nka Chris Eazy, ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi we (Maman) witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena.
Mu butumwa Chriss Eazy yanditse kuri konti ye ya Instagram yagaragaje ko atewe agahinda n’urupfu rw’umubyeyi we.
Yagize Ati “Mubyeyi igihe nticyari iki.” Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Nyarugenge mu gihe yari yahawe transfer yo kujya kwivuriza mu bitaro bya CHUK.
Bamwe mu bo mu muryango we batangaje ko yari amaze igihe yitabwaho n’abaganga ariko ubuzima bwe bukomeza gucika intege kugeza ubwo yitabye Imana.
Abakunzi n’inshuti za Chris Eazy bakomeje kumushyigikira no kumwihanganisha muri ibi bihe bikomeye arimo.
Mu bihe bitandukanye, uyu mubyeyi yagaragaje ko ashyigikiye ibikorwa bya muzika by’umuhungu we ndetse Chriss Eazy yavuze ko umubyeyi we yamubereye inkingi ikomeye mu rugendo rwe nk’umuhanzi.