Inama nkuru y’Abepiskopi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, CENCO yanenze icyemezo leta yafashe cyo gufunga ibikorwa bya Bank ndetse n’ibibuga by’indege nyuma y’uko AFC/M23 ifashe umujyi wa Goma.
Kiliziya gatolika muri DRC yakomeje kumvikana inenga ubutegetsi bwa Tshisekedi ko budashoboye bwananiwe gukemura ibibazo by’umutekano byugarije uburasirazuba bw’iki gihugu.
Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika ya RDC (CENCO), Musenyeri Donatien Nshole, yatangaje ko ifungwa rya banki n’ibibuga by’indege mu bice bigenzurwa na AFC/M23 ryatumye abaturage babaho mu buzima bugoye.
Ati “Imbaraga Leta yashyize mu ntambara ziri guhungabanya ubukungu bw’igihugu kandi zigira ingaruka ku mibereho y’abaturage, cyane cyane mu burasirazuba. Ifungwa rya banki n’ibibuga by’indege mu bice bigenzurwa na AFC/M23 riri gutuma imiryango myinshi ibaho mu buzima bugoye.”
Ibi bikorwa biri mu bikorwa remezo byangijwe n’ihuriro ry’ingabo za leta nyuma yo kubona ko zatsinzwe n’abarwanyi ba AFC/M23.
CENCO ikomeje kugaragaza ubushake bwo gushakira amahoro uburasirazuba bwa DRC yagaragaje ko imbande zombie zikwiye kwicara zikaganira nyuma yo guhura n’abayobozi b’izimpande.