BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Cardinal Robert Prevost yatorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

sam
Last updated: May 9, 2025 6:29 am
sam
Share
SHARE

Umunyamerika w’imyaka 69, Robert Francis Prevost niwe watorewe kuba umushumba  mushya Kiliziya Gatolika ku Isi nyuma yo gutora inshuro eshatu hasohoka umwotsi w’umukara ugaragaza ko nta papa ubonetse.

Papa mushya watowe yahisemo kwiyita , Papa Leo XIV asimbuye Papa Francis uherutse kwitaba Imana.

Mu ijambo rye ryambere yagejeje ku abakirisitu gatolika papa Leo XIV, yashimye cyane imiyoborere myiza yaranze Papa Francis asimbuye, asaba abakirisitu Gatolika kunga ubumwe no kurangwa n’urukundo.

Yagize ati:“ Nanjye ndabifuriza ko indamukanyo y’amahoro yakwinjira mu mitima yanyu, ikagera mu miryango yanyu n’abantu bose aho bari n’Isi yose. Mugire amahoro.”

Yakomeje ati “Turi intumwa z’Imana, Imana itugenda imbere kandi Isi ikeneye urumuri rwayo, ikiremwamuntu gikeneye kirisitu nk’ikiraro kiduhuza n’Imana n’urukundo rwayo. Mudufashe, dufashanye twubake ibiraro binyuze mu biganiro kandi twese dushobora kubaho mu mahoro.”

Uyu Mushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika yabwiye abakirisitu ko ari kumwe na bo, kuko ari umukirisitu mu bandi nubwo bamugize umushumba kandi yiyemeza kuzakorana na buri wese.

Yahamije ko azakomeza guha ikaze buri wese umugana kandi ko ibiganiro n’urukundo bikwiye gukomeza kuba ku isonga.

Yashimangiye ko kiliziya ikwiye guhora igirira impuhwe kandi ikita ku bababaye.

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi 2025.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika (ISCA).

1 Min Read
Amerika

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Biden yasanzwemo kanseri ya prostate

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Amerika yashyikirije u Rwanda na DRC umushinga w’amasezerano y’amahoro

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa CEO Forum muri Côte d’Ivoire

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?