BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Caleb wifujwe na Rayon yerekanywe nk’umukinnyi wa Kaizer Chiefs

Caleb wifujwe na Rayon yerekanywe nk’umukinnyi wa Kaizer Chiefs

admin
Last updated: August 18, 2022 5:25 pm
admin
Share
SHARE

Umukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Bimenyimana Bonfils Caleb uherutse kwifuzwa cyane na Rayon Sports, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo.

Bonfils Caleb yerekanywe muri Kaizer Chiefs

Ni nyuma yo gukorera imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports ariko yasabwa kuyisinyira, Bonfils Caleb akabwira ubuyobozi ko hari indi kipe yumvikanye nayo.

Kuri uyu wa Kane ni bwo ubuyobozi bwa Kaizer Chiefs bubicishije ku mbuga nkoranyambaga zabwo, bwatangaje ko Bimenyimana Bonfils Caleb ari umukinnyi mushya w’iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere ariko ishobora kongerwaho umwaka umwe.

Uyu musore w’imyaka 28, yavukiye i Burundi ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda n’umwe w’Umurundi. Akina aca ku ruhande mu guce cy’ubusatirizi.

Caleb wageze muri Rayon Sports mu 2017 akayivamo mu 2019, aherutse kugaragara aza gusuhuza abakunzi b’iyi kipe ku munsi wo kwerekana abakinnyi iyi kipe izakoresha muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023.

Yakiniye amakipe arimo Rigas FC yo muri Latvia ariko aza gutizwa muri Atlantas, anakinira kandi Vitalo’o FC y’iwabo i Burundi.

Ni umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs mu myaka ibiri iri imbere

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini mu munyenga w’urukundo 

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?