BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > CAF CL: Vipers yageze mu matsinda isezereye Mazembe

CAF CL: Vipers yageze mu matsinda isezereye Mazembe

admin
Last updated: October 15, 2022 8:03 pm
admin
Share
SHARE

Mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo (CAF Champions League), ikipe ya TP Mazembe yasezerewe na Vipers SC yo muri Uganda biciye muri penaliti.

Vipers SC yasezereye TP Mazembe ihita igera mu matsinda ya CAF Champions League

Wari umukino wo kwishyura wabereye muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri Stade Temple des Badiangwenas ya TP Mazembe i Kinshasa.

Nyuma yo kuba umukino ubanza wabereye i Kampala, amakipe yombi nta yabonye izamu ry’indi, no mu wo kwishyura ni uko byagenze.

Icyakurikiyeho ni ukujya gukiranurwa na za penaliti, maze Vipers SC yinjiza 4-2 za TP Mazembe.

Bisobanuye ko iyi kipe yo muri Uganda, ihise ikatisha itike yo mu matsinda ya CAF Champions League, mu gihe iyo muri DRC igomba kujya mu irushanwa ry’amakipe yegukanye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup).

Umutoza mukuru wa Vipers SC, Roberto Oliviera uzwi nka Robertinho, inshuro ya Kabiri ageranye n’ikipe muri aya matsinda nyuma yo kubigeraho muri Rayon Sports.

Robertinho yongeye kugeza ikipe mu matsinda ya CAF Champions League

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Rugamba says:
    October 15, 2022 at 9:18 pm

    Utu mutoza uwa muzana muri APR ubanza yadutwara mu.matsinda kabisaa.afite experience ihagije
    Murakoze

    Reply
  • Bukuru daniel says:
    October 16, 2022 at 12:20 am

    Apr nta mupira muzi mukinisha ogitugu niyo mpamvu mutagera kure kuko ba arbitre bo mu rwanda babibira kubera igiysure cya abagenerals

    Reply
    • Inno says:
      October 16, 2022 at 6:58 am

      Yewe Bukuru weeeee,ingengas yawe ntakigenda,ubwo general umuzanye gute muriyi nkuru,ariko mwahindutse

      Reply
      • JP M Peace says:
        October 16, 2022 at 9:19 am

        @Inno, Simbona iyo ngengas uvuga kuri Bukuru uko ije ahubwo! Kuba APR ibamo igitsure cy’aba generals ndumva ari ukuri kandi nta kidasanzwe: Ikipe y’ingabo = kuyoborwa n’ingabo, ingabo = igitsure. Ahubwo se nk’uko Bukuru abivuze, icyo gitsure n’igitugu cyangwa igitutu byongera iki, byica iki?

        Reply
        • Ukuri says:
          October 16, 2022 at 7:38 pm

          Uvuze ukuri nyako. Byongera iki / Byica iki?
          Uzabaze Pantheres Noires ya ba Col. Rwagafirita…

          Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini mu munyenga w’urukundo 

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?