Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko hari abantu babiri batawe nuri yombi nyuma y’impanuka y’urukuta rwagwiriye abakozi ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe I.
Ni impanuka yabaye ku wa 9 Nzeri 2025, Saa Tanu z’amanywa ubwo abo bakozi bari mu mirimo yo gukotera urwo rukuta rwubatswe ngo rufate ubutaka.
Aba bantu batawe muri yombi barimo gapita n’uwari ashinzwe imirimo.
Iyi mpanuka ikimara kuba abayobozi mu nzego z’umutekano, inzego z’ibanze, n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) bageze aho byabereye batanga ubutumwa bw’ihumure.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze hari abantu babiri batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza.
Yagize ati “Kubera iperereza, n’abantu bapfuye hari abantu babiri bafashwe ariko mu rwego rw’iperereza”.
Abo bimaze kumenyekana ko bapfuye ni abantu umunani mu gihe abakomeretse bagera kuri 13 barimo umunani bakomeretse bikomeye bajyanywe ku bitaro bya Kibogora.
Urukuta rwaguye rwari rumaze ibyumweru bibiri rwubakwa.