Umuhanzikazi Bwiza Emerance uzwi nka Bwiza, yamaze kwerekeza mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi mu gitaramo azamurikiramo Album ye ya Kabiri yise “25 Shades” iriho indirimbo zirimo izo yakoranyeho n’abahanzi batandukanye
Kuri uyu wa 3 Werurwe 2025, Bwiza yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe agiye i Brussels mu gitaramo gitegerejwe ku wa 08 Werurwe.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mbere yo guhaguruka, yagarutse ku gitaramo agiyemo, yavuze ko agiye kare kugira no yitegure neza azabashe gushimisha abakunzi be bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye by’i Burayi.
Avuga ko ureste The Ben bazafatanya, ariko kandi hari abandi bahanzi nubwo yavuze ko atabatangaza bazagaragara kuri uwo munsi.
Yavuze ko tariki ya 06 Werurwe zimwe mu ndimbo zizatangira kujya hanze, ariko album yose ikazajya hanze ku wa 23 Werurwe 2025.
Yahishuye ko abantu bazaba baje mu gitaramo cye, bazagura iyo album ku bihumbi 500 bikaba ari no mu rwego rwo kumushyigikira.