BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Feb 27, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Burusiya na Ukraine byahererekanyije imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba

Burusiya na Ukraine byahererekanyije imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba

admin
Last updated: February 27, 2026 11:30 am
admin
Share
SHARE

U Burusiya bwemeje ko bwashyikirije Ukraine imibiri y’abasirikare 1000 baguye ku rugamba, Ukraine na yo itanga imibiri y’abasirikare 35 b’u Burusiya.

Ibi bibaye nyuma y’uko ushinzwe imishyikirano ku ruhande rwa Ukraine abonanye n’intumwa za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump i Geneve mu Busuwisi, mu biganiro ku ngamba zo gusana Ukraine nyuma y’intambara.

Abashinzwe imishyikirano mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine kandi barimo gutegura icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro biyobowe na Amerika bigamije gushyira akadomo ku ntambara imaze imyaka irenga ine, ibyo biganiro by’inyabutatu bikaba birimo n’u Burusiya .

Mbere gato y’uko ibiganiro bya Geneva biba, u Burusiya bwohereje indege zitwara (drones) 420 n’ibisasu biremereye (missiles) 39 ahantu hatandatu hatandukanye muri Ukraine, bikomeretsa abantu babarirwa muri mirongo, nk’uko byemejwe na perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Vladimir Medinsky, umujyanama mukuru wa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje iby’ihererekanya ry’iyo mibiri mu butumwa yashyize kuri Telegram. Nta makuru yisumbuyeho yatanze, ariko yashyizeho ifoto yerekana abantu barimo kururutsa imibiri bayivana mu ikamyo.

Nyuma y’amasaha macye, Ukraine na yo yemeje ko yakiriye imibiri 1,000 y’abasirikare bayo biciwe mu ntambara, nk’uko byari byanemejwe n’u Burusiya .

Impande zombi zimaze guhererekanya imibiri ibarirwa mu bihumbi mu gihe cy’ubushyamirane bwatangijwe n’icyemezo cya Perezida Putin cyo gushoza urugamba kuri Ukraine ku itariki 24 Gashyantare 2022.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

Burusiya na Ukraine byahererekanyije imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba

U Burusiya bwemeje ko bwashyikirije Ukraine imibiri y’abasirikare 1000 baguye ku rugamba,…

Akari ku mutima wa Gloria Mukamabano wasezeye kuri RBA

Umunyamakuru wakoreraga Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Mukamabano Gloria, yasezeye muri izi nshingano…

Muhayimana yasabiwe gufungwa imyaka 15

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris guhamya…

Kenya yafunze ukekwaho kujyana abaturage bayo kurwanira u Burusiya

Inzego z’ubuyobozi muri Kenya, zataye muri yombi umugabo ukekwaho kohereza abanyakenya 25…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

1 Min Read
Mu mahanga

MASISI: FARDC irigamba kwisubiza Mahanga

1 Min Read
Mu mahanga

Bobi Wine ntakozwa ibyo kumvikana na Leta ya Uganda ngo ave mu bwihisho

2 Min Read
Mu mahanga

Zimbabwe: Abaturage batangiye gukingirwa umuti urinda SIDA

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?