Inzego z’imutekano mu Burundi zataye muri yombi Colonel Moïse Arakaza Alias Nyeganyega, zimukurikiranyeho icyaha cyo gucuruza ibikomoka kuri peteroli mu buryo bwa magendu.
Amakuru avuga ko aba polisi bakorera muri komine ya Rumonge mu ntara ya Burunga bahagaritse imodoka yari itwawe na Col Arakaza bayisangamo litiro 60 za lisansi.
Biravugwa ko aba bapolisi batabashije kumfata kubera ko yari yitwaje imbunda baramuretse arigendera .
Mu gihe gito hahise havugwa amakuru y’uko n’imodoka yari itwawe na Renault yafatiwe muri Mutambara muri Rumonge ihetse litiro 440 za lisansi .
Yarimo Paul Ndagijimana na Asmani Tuyihimbaze bavuga ko ari abakozi ba Col Arakaza bahita batabwa muri yombi.
Ku wa 14 Kanama Col Arakaza yahamagajwe mu biro bya Komiseri mukuru i Bujumbura hashingiwe ku nyandiko y’ ubushinjacyaha bukuru .
Tuyihimbaze na Ndagijimana bagejejwe mu rukiko rwa Rumonge ku wa 14 Kanama, bahamywa icyaha cyo guhungabanya ubukungu bw’igihugu, ariko bo bakavuga ko ibyo bakoraga byose byashingiraga ku mabwiriza ya Col Arakaza.
Aba bakozi ba Col Arakaza bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, buri wese acibwa n’ihazabu ya miliyoni 1 y’Amafaranga y’u Burundi. Imodoka na lisansi bafatanwe bizagurishwa, amafaranga ashyirwe mu kigega cya Leta.
Ibikomoka kuri peteroli mu Burundi birangira umugabo bigasiba undi kuko ababigurisha bajya kubishaka muri Tanzania nabwo abakabigurisha Ku giciro gihanitse.