BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Burundi: Radiyo na Televiziyo ziri gufunga imiryango kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

Burundi: Radiyo na Televiziyo ziri gufunga imiryango kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

admin
Last updated: August 12, 2022 2:06 am
admin
Share
SHARE

Mu Burundi, nyuma y’igihe abaturage bo mu Mujyi wa Bujumbura binubira kubura amashanyarazi n’itumbagira ry’ibikomoka kuri peteroli, zimwe muri Radiyo na Televiziyo zahisemo gufunga imiryango kubera itumbagira ry’ibikomoka kuri peteroli n’ibura ry’amashanyarazi.

Kubura amashanyarazi n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli biri gutuma radiyo na televiziyo zifunga imiryango

Muri kiriya gihugu ibintu bimaze gufata intera kubera izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli bikaba byarahumiye ku mirari aho abaturage bamara umwanya munini mu kizima kubera ibura ry’umuriro niyo ubonetse uhabwa ababa mu makaritsiye atuyemo abategetsi.

Ibura ry’umuriro n’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli bikomeje kubera ihurizo Abarundi aho bamwe bahagaritse imirimo kubera gukorera mu bihombo.

Ibyo bibazo byageze no mu itangazamakuru aho Radiyo na Televiziyo Isanganiro byafunze imiryango kubera ibura ry’amashanyarazi no kubura Mazutu yo gushyira muri “groupe électrogène” ngo babashe kugeza ibiganiro ku bakunzi babo.

Ubuyobozi bwa Isanganiro mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 11 Kanama 2022 bwatangaje ko kubera impamvu zitabaturutseho basaba abakurikira ibiganiro byabo kubihanganira ngo “ibiganiro bizakomeza ibyo bibazo byabonewe igisubizo.”

Usibye Radio na Televiziyo Isangano babitangaje ku mugaragaro, hari izindi zafunze imiryango ziraruca zirarumira mu rwego rwo kwanga kwiteranya n’ubutegetsi buriho.

Bamwe mu banyamakuru bakomeye mu gihugu cy’Uburundi batangaje ko biteye agahinda kubona Radiyo na Televiziyo zifunga imiryango kubera kubura amashanyarazi.

Hari abagaragaje ko ari intege nke za Leta itubaka ibikorwa remezo bifatika ndetse no gushyiraho politiki ihamye yo guhangana n’ibura ry’ibikomoka kuri peterori.

Abaturage bijujutira ishyirahamwe Regideso ritanga amazi n’amatara kubera kumara iminsi batabona umuriro, bagasaba Leta gufata ingingo ihamye kuri iki kibazo.

Muri Regideso bavuga ko umuriro ari mucye kubera igabanuka ry’amazi mu ngomero zicanira Umujyiwa Bujumbura ku buryo bagerageza gusaranganya umuriro mucye uri mu gihugu.

Amakuru ava i Burundi aremeza ko kubona ibikomoka kuri Peterol ari inzira y’umusaraba, hari na sitasiyo za Lisansi zidafite n’igitonyanga.

Iri bura rya Lisansi mu Burundi ryatangiye guteza ingaruka mbi mu biciro by’ingendo haba kuri moto no mu modoka ndetse n’ibigo bimwe bikaba bikomeje gufunga imiryango.

Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse gutangaza ko ikibazo cy’ibikomoka kuri Peteroli kitari mu Burundi gusa yasabye abaturage kwihangana bakareba aho ibihe by’intambara y’Uburusiya na Ukraine byerekeza.

Radiyo na Televiziyo Isanganiro kwihangana byanze basaba abakunzi babo gutegereza igihe ibibazo bihari bizashirira

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • qween says:
    August 13, 2022 at 12:10 pm

    OK aba nibo bavugaga ngo Bazamesa Urwanda hmhh mwaciye bugufi mukugurura imipaka bashingantahe mukareka kwihagararaho bya kibwa munyibukije kera mutarata line ukuntu amakamyo yanyu yuzuye amajerekani yabaga atonze umurongo aje kuvoma amavuta mu Rwanda. nongeye kwibuka isoko ry’ibujumbura rishya U rwanda rukohereza helicopters zikarizimya mwari mwabuze ayo mucira nayo mumira. mbagiriye inama mwakanguka mukareka kwihagararaho bya kibwa.

    Reply
    • citoyen says:
      August 14, 2022 at 2:41 pm

      Gushishikariza abantu kubana neza n’abaturanyi ni byiza ariko gutukana nta muco urimo. Aba bose bafunga imipaka nta mpamvu ifatika yabaye erega nta nyungu yindi ivamo uretse gukenesha abaturage. Mujya mwumva ba banye Congo ngo basaba kubaka urukuta rubatandukanya n’u Rwanda? Ni imyumvire iri hasi cyane.

      Reply
  • Uzziel Imanishimwe says:
    August 16, 2022 at 4:23 pm

    Imana itabare isi n’uBurundi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
Mu mahanga

RDC igiye gusaba Uganda ibisobanuro ku ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?