BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jan 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Burundi: Guverineri yasabye Abanyamadini gutakambira Imana ikagusha imvura

Burundi: Guverineri yasabye Abanyamadini gutakambira Imana ikagusha imvura

admin
Last updated: October 15, 2022 6:48 pm
admin
Share
SHARE

Guverineri w’Intara ya Mwaro mu Burundi, yasabye Abanyamadini, abayobozi b’abamatorero, abanyagihugu, kwibuka mu masengesho basenga, bakongeraho iryo gusaba Imana kugusha imvura.

Isi ikeneye imvura igwa neza ikeza imyaka (Internet photo)

Mu itangazo ry’ibiro bya Guverineri w’Intara ya Mwaro byashyize hanze ku wa 14 Ukwakira uyu mwaka, bisaba Abanyamadini kwinginga Imana ishobora byose ko yagusha imvura.

Itangazo rigira riti “Guverineri w’Intara ya Mwaro, arahamagarira abayobozi n’amatorero n’amadini, n’abanyagihu muri rusange ko mu masengesho basanzwe bakora bakwibuka gutakambira Imana ishobora byose ngo itugushirize imvura.”

Guverineri w’Intara ya Mwaro, Col Gasanzwe Gaspard yasabye kandi abahinzi kwibuka kuvomerera imyaka aho bishoboka.

 

Uwihaye Imana yashimye w’i Kigali asanga uyu muyobozi yahishuriwe…

Umuyobozi mukuru w’itorero The Holy Living Church of Jesus Christ, rifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali akaba ari n’umushakashatsi mu iyobokamana, Pasitori Peter Musisi, asanga uyu muyobozi yagize ihishurirwa ridasanzwe.

Yabwiye UMUSEKE ati “Bariya ibyo bakoze ni byiza, biri mu murongo mwiza kandi unashimisha Imana. Bigaragara ko uriya muyobozi hejuru ye hari Perezida, hari n’inteko Ishinga amategeko, ariko hejuru y’ibyo byose hari Imana. Yamenye ko na Perezida atabazanira imvura ndetse n’undi wese.”

Pasitori Musisi akomeza agira ati “Turi mu bihe bibi cyane. Uburyo bigoye ntabwo rubanda rubizi, kurusha uko twese dushobora kubitekereza. Kuko ntabwo dufite imyaka 10 hatabayeho impinduka zikomeye cyane, zizatuma abari mu Isi bumirwa.”

Mu bice bitandukanye by’u Burundi hashize igihe hagaragara izuba ryinshi ryatumye bamwe banasuhukira mu bihugu by’ibituranyi.

Ibi bikoyobgeraho ikibazo cy’ibikomoka kuri peterori gikomeje kugora Abarundi batari bacye.

Muri rusange hirya no hino haravugwa ihindagurika ry’ikirere, ryateye imvura kutagwira igihe, hamwe hari amapfa atarigeze abaho nko mu ihembe rya Africa, muri Somalia, Kenya na Ethiopia.

Raporo ibabaje ya Oxfam, mu masegonda 36 inzara izaba ihitanye umunya-Somalia

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • kamana says:
    October 16, 2022 at 11:51 am

    Tujye tumenya ko ijambo ry’imana risobanura neza ko Imana itumva abantu bose basenga.Urugero,nkuko Yohana 9,umurongo wa 31 havuga,Imana ntabwo yumva amasengesho y’abanyabyaha (banga kwihana).Naho muli Matayo 15 umurongo wa 9,herekana neza ko Imana itumva abantu bo mu madini yigisha ibinyuranye n’ibyo bible yigisha.Ikindi kandi,bible isobanura ko Imana itumva abantu bibera mu gushaka iby’isi gusa ntibashake Imana kandi nibo benshi.Bene abo bose,bible isobanura ko batazaba muli paradizo kandi batazazuka ku munsi wa nyuma.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?