BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jan 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Burundi: Abahoze mu gisirikare barataka inzara

Burundi: Abahoze mu gisirikare barataka inzara

admin
Last updated: January 12, 2023 9:58 am
admin
Share
SHARE
Abahoze mu Gisirikare cy’u Burundi batuye mu Ntara ya Bubanza bavuga ko babyeho mu buzima bushaririye nyuma yo gutereranwa na Leta by’umwihariko n’abashinzwe kubareberera.
Abaturage b’i Bibanza barimo abademobe batanga ibibazo byabo ku bayobozi

Abademobe b’i Bubanza bavuga ko babyeho nabi, nta tegeko ribarengera nk’abantu barwaniye igihugu bamwe bagakuramo ubumuga.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, babwiye Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ku rugamba mu Burundi, Ir Tribert Mutabazi ko bafite umutima uhagaze kubera ubuzima bugoye burimo kutagira ubwishingizi mu kwivuza, aho kuba ndetse ko n’ifunguro baricyesha Imana.

Aba bademobe babwiye Minisitiri Ir Tribert Mutabazi ko igihugu barwaniye kiri gutera imbere bo bagasubira inyuma kurushaho.

Hari uwatanze ikibazo avuga ko yakoreye Leta imyaka 36 (1960-1962) ariko yasezererwa agasanga mu kigega cya INSS afitemo amafaranga atarenga 300 FBU.

Gen Maj Emmanuel Miburo uyobora INSS yavuze ko iyo dosiye ayizi ko mu myaka 36 uwo mu Demobe yakoreye igihugu yateganyirijwe imyaka ibiri gusa.

Yagize ati “Nicyo gituma babonye yahawe amafaranga macye, kubera ko babaraga ku mushahara yahembwaga n’ayo bamuteganyirije.”

Abademobe bavuga ko ubwo bajyaga gusezererwa mu gisirikare bigishijwe imyuga babwirwa ko bazahabwa akazi ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Uyu yagize ati “Igihe twajyaga mu buzima busanzwe, mwatubwiye ko tugiye kubona akazi, Siko biri, turi mu buzima buteye agahinda.”

Basaba ko bafashwa kwiteza imbere ndetse bagahabwa n’ingurane ikanyuzwa mu kigega cy’abahoze ku rugamba.

Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ku rugamba, Ir Tribert Mutabazi yababwiye ko muri Gashyantare 2023 hazasohoka itegeko ribagenga nk’abahoze ari abasirikare.

Yabibukije ko ari abaturage nk’abandi badakwiriye kumva ko batandukanye n’abandi barundi kandi ko Minisiteri ayobora irajwe ishinga n’abakiri mu gisirikare.

Ati ” Muri abaturage mu bandi, ni mubane na bo, abana banyu ni nk’abandi bana. Ku byerekeye akazi, abo tureba bwa mbere ni abasirikare bakiri ku kivi.”

Yabasabye kwibumbira mu makoperative kugira ngo bashobore kubona inkunga mu kigega cy’abahoze ku rugamba.

Yagize ati “Mukore mushobore kwitunga, muri abasubijwe mu buzima busanzwe, abarwaye bazavurwa.”

Muri iyo nama abahoze mu gisirikare babwiwe ko “nta deni Leta ibarimo” ryo kuba bararwanye urugamba kandi ko bakwiriye kugana ubuhinzi n’indi mirimo naho ibyo “gutegera amaboko Leta bizabakururira akaga.”

Abademobe basabwe gukura amaboko mu mufuka cyangwa bikazababyarira amazi nk’ibisusa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Mu mahanga

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

3 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?