Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yafashe umugabo wari ufite ibilo 250 by’insinga z’amashanyarazi, azerekeza mu gihugu cya Uganda ku mupaka wa Cyanika.
uwo mugabo yafatiwe mu Murenge wa Kagogo, Akagari ka Kayenzi, Umudugudu wa Rukoro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yagize ati: “Ni byo koko hafashwe umugabo waturutse mu Karere ka Musanze yerekeza ku mupaka wa Cyanika, birashoboka ko ziriya nsinga yari agiye kuzigurisha muri Uganda, yazanye n’imodoka imaze kumugeza Cyanika, yahise igenda ariko yahishe na plaque zayo. Dusaba abantu bose gukomeza kurinda ibikorwa remezo bagenda bagezwaho.”
Uwafatanywe insinga kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika, ikorera mu Karere ka Burera, kugira ngo hakorwe iperereza.
Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyaha yahanwa hakurikijwe Itegeko N° 21/2011 ryo ku wa 23/06/2011 ryavuguruwe n’Itegeko N° 52/2018 mu ngingo ya 51 ivuga ko umuntu wangiza, asenya cyangwa aciye insinga cyangwa ibindi bikorwa remezo by’amashanyarazi, cyangwa agateza ko hari bihishwa cyangwa bikoreshwa mu buryo butemewe, akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5), akanahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda itari munsi ya miliyoni imwe (RWF 1,000,000) ndetse ntigere hejuru ya miliyoni eshanu (RWF 5,000,000) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.