BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Burera: Bariye karungu nyuma y’uko umupolisi arashe “uwo bemeza ko atamurwanyije”

Burera: Bariye karungu nyuma y’uko umupolisi arashe “uwo bemeza ko atamurwanyije”

admin
Last updated: October 3, 2022 1:07 pm
admin
Share
SHARE

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera barakajwe bikomeye n’umupolisi warashe umuturage, bafata icyemezo cyo gukora igisa n’imyigaragambyo, Polisi yo isobanura ko uwarashwe yarwanyije abashinzwe umutekano.

Ibiro by’Akarere ka Burera

Mu rukerera rwo ku wa 30 Nzeri 2022, Polisi ikorera mu karere ka Burera yarashe umuturage witwa Twagirayezu Michel wo mu mudugudu wa Gashanda, akagari ka Nyirataba, umurenge wa Cyivuye ayirwanya nyuma yo gufatwa akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge nk’uko Polisi ibisobanura.

Gusa abaturage basobanura ko umuturage yavanywe iwe na Polisi akaraswa.

Aba basobanura kandi ko yarashwe habanje gufungwa k’ushinzwe Umudugudu. Bongeraho ko yabyukijwe mu buriri n’umuyobozi w’undi Mudugudu kuko umuyobora yari afunze.

Mu burakari bwinshi babwiye umunyamakuru wa Radio/Tv1 ko badashobora kwemera ko umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku bitaro gusuzumwa kuko bazi icyo yazize.

Umwe yagize ati “Uwo muntu bamuhoye ubusa. Ibaze kukubyutsa mu buriri, ukabyuka ari umuyobozi w’umudugudu ukubyukije, bagahita bakurasa. Ntacyo yakekwagaho, ni umumotari.”

Undi na we yagize ati “Nta kosa yari afite ahubwo kugira ngo babikore, babanje bafunga umuyobozi w’Umudugudu umuyobora. Noneho bafata umuyobozi w’Umudugudu mugenzi we, baba ari we ubajyanayo, baramukinguza.”

Aba baturage bari bariye karungu, basabaga ko umuturage wabo atajyanwa ku bitaro.

Umwe ati “Ntabwo bamukura aha, kubera iki? Nibaze bamupimire aha. Nibarangiza kumupima tumushyingure kuko ari uwacu. Kandi ikiri gutuma twigaragambya hari undi wacu bafunze, ntabwo tuzi icyo bamujyaniye.”

Undi na we ati “Ko tuzi icyamwishe, baramutwara he?”

Abaturage bavuga ko icyo gihe hari undi muturage wigenderaga, umupolisi yarashe akaguru, na we ajyanwa kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko uyu muturage yarashwe agerageza kurwanya inzego z’umutekano, nyuma yo gukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Twamenye ko uwo muntu yarashwe ubwo abapolisi bari mu kazi, akagerageza kuba yabarwanya, akaba yitabye Imana. Igikurikiraho ni uko Polisi igiye gukurikirana, ngo ese byari ngombwa ko abo bapolisi barasa mu cyico.”

CP Kabera yasabye abantu kwirinda kurwanya inzego z’umutekano. Avuga ko umupolisi na we wagaragaraho amakosa ayabazwa.

Twagirayezu Michele asize umugore n’abana batatu.

ISOOKO: Radio/TV 1

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • Uzaribara says:
    October 3, 2022 at 9:30 pm

    Aha!!! birakomeye arikonge uko mbyumva ntibyari bikwiriye ko amurasa ahubwo hari kurebwa icyo yakekwaho bakareba nib’ari ukuri abayahanwa mubundi buryo butari ukumurasa muraze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?