BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Bugesera: Hakozwe umwitozo ngiro wo guhangana n’ibiza

Bugesera: Hakozwe umwitozo ngiro wo guhangana n’ibiza

admin
Last updated: September 18, 2022 3:04 pm
admin
Share
SHARE

Mu Karere ka Bugesera, abayobozi bo ku rwego rw’umurenge bafite aho bahuriye no guhangana n’ibiza, basoje amasomo y’iminsi ibiri bakozemo umwitozo ngiro ujyanye n’uko batabara abahuye n’ingaruka zabyo.

Inzego zitandukanye zirimo n’izumutekano ziri mu zahawe amasomo y’uburyo bahangana n’ibiza

Amasomo yatangiwe mu Murenge wa Nyamata, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri, 2022.

Abitabiriye uyu mwitozo bagizwe na komite z’imicungire y’ibiza mu mirenge yose igize Akarere ka Bugesera,  harimo ingabo, Polisi, DASSO, abayobozi b’Imirenge, abayobozi b’ibigo nderabuzima, n’abashinzwe imibereho myiza mu mirenge.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philipe n’abayobozi b’Akarere ka Bugesera na bo bitabiriye uyu mwitozo.

Aya masomo akozwe mu gihe hirya no hino hakomeje kugaragara ingaruka zitandukanye z’ibiza. Harimo amapfa, imyuzure, inkongi n’ibindi.

Rtd Nshimiyimana Celestin, akuriye inkeragutabara mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Bugesera yavuze ko mu Murenge wa  Nyarugenge, hakunze kugaragara amapfa n’imyuzure.

Agaragaza ko umwitozo wo kwita ku bantu baje babagana bahunze amapfa n’ibindi biza, bizabafasha mu kurengera ubuzima bw’abaturage mu gihe bahuye n’akaga.

Yagize ati “Nyuma y’umwitozo tubonye ko hagomba kubaho iteganyabikorwa n’igenabikorwa ku baje ari benshi tubashe kuba tubafata mu buryo bwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje ko mu gutegura aya mahugurwa, bari bagamije gufasha gusobanurira abayobozi bo ku rwego rw’umurenge ko hakwiye gufatwa ingamba zihamye zijyane n’uko ibiza byakumirwa no gutabara uwahuye n’ingaruka zabyo.

Yagize ati “Mu gihe gishize twakoze amahugurwa nk’aya ku rwego rw’intara, komite z’uturere zishinzwe imicungire y’ibiza. Umwe mu myanzuro twavanyemo ni uko aya mahugurwa yaba ku rwego rw’Akarere, ni cyo Akere ka Bugesera twakoze.”

Abahuguwe ni abaturutse mu Mirenge 15 igize Akarere ka Bugesera

Yakomeje ati “Impamvu ya mbere Akarere kabe kadafite ibiza byinshi, kadapfusha abaturage benshi cyangwa kadahomba benshi mu gihe cy’ibiza, ni uko hari akazi kaba karakozwe. Naho watakaza ubuzima bw’umuturage umwe, twari dukwiye kugera kuri zeru.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philipe, yatangaje ko uyu mwitozo ufasha gufata ingamba kare zijyane no guhangana n’ibiza.

Yagize ati “Ni umwitozo mwiza utuma inzego zitandukanye zihura zikaganira, zigahuza imbaraga, zigahuza amakuru,zikanumvikana uburyo ibikorwa bizakorwa kugira ngo hatabaho guhuzagurika cyangwa umwe akore ibye n’undi akore abye ahubwo habeho guhuza.”

Imibare ya MINEMA, igaragaza ko mu mezi ashize, abantu 137 bamaze kwitaba Imana bazize ibiza, abandi 272 barakomereka.

Mu Karere ka Bugesera, imibare y’iyi Minisiteri igaragaza ko abantu batanu bapfuye, abandi batanu barakomeraka kubera ibiza bitandukanye.

Ubutaka bungana na hegitare 19.5 bwatwawe n’ibiza, ishyamba rya hegitare eshatu ryarangiritse, inzu enye zirasenyuka mu gihe cy’amezi icyenda ashize.

Abahuguwe bemeza ko bizabafasha guhanga no gufata ingamba hakiri kare mu gukumira ibiza.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?