BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Feb 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Bugesera FC yongeye gukora mu nkovu Rayon Sports FC

Bugesera FC yongeye gukora mu nkovu Rayon Sports FC

admin
Last updated: December 15, 2025 7:03 am
admin
Share
SHARE

Bugesera FC yongeye gutsinda Rayon Sports FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru byibutsa abafana ba Rayon Sports FC ibyabereye kuri stade ya Bugesera umwaka ushize.

Mu mukino w’umunsi wa 11 wabereye kuri stade ya Bugesera kuri iki cyumweru taliki ya 14 Ukuboza 2025, Ikipe ya Rayon Sports FC yabanjwe igitego cyatsinzwe na Rugangazi Prosper ariko mu minota y’inyongera ku gice cya mbere , Habimana Yves yishyurira Rayon Sports FC igitego yatsinze kuri penaliti.

Bugesera FC yabonye igitego cya kabiri cy’intsinzi ku munota wa 78 cyatsinzwe na Byishimo Valua.

Abafana ba Rayon Sports FC bongeye gushavurira i Bugesera nk’umwaka ushize ubwo batsindwaga na Bugesera FC ibitego 2-1 byabaviriyemo gutakaza igikombe cya shampiyona , umukino wasize amateka mabi , abafana bagatera amabuye bamwe bakaza no kubihanirwa.

Uku gutsindwa kwatumye Rayon Sports FC yisanga ku mwanya wa gatanu n’amanota 17 irushwa na Police FC ya mbere amanota 9.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 11, Marine FC yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda SC Kiyovu igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri stade Umuganda kuri iki cyumweru, taliki ya 14 Ukuboza 2025.
APR FC yanganyije na Gorilla FC ubusa ku bundi, mu gihe Etincelles FC yabonye intsinzi ya mbere kuva iyi shampiyona yatangira , ubwo yatsindaga Musanze FC ibitego 3-1 iyisanze iwayo kuri stade Ubworoherane.

Kuri uyu wa mbere saa 18h00, ikipe ya Al Hilal Omdurman irakira Rutsiro FC kuri Kigali Pele Stadium.
Imikino y’umunsi wa 11:

Ku cyumweru taliki ya 14.12.2025

Al- Merrikh 1 – 0 Amagaju FC
Bugesera 2-1 Rayon Sports FC
Marine FC 1-0 SC Kiyovu
Mukura VS 2-0 Gicumbi FC
Ku wa Gatandatu taliki ya 13.12.2025

Gorilla FC 0-0 APR FC
As Muhanga 0 – 0 As Kigali
Musanze FC 1-3 Etincelles FC
Ku wa Gatanu taliki ya 12.12.2025

Police FC 1-0 Gasogi United

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Uganda: Bane bafunzwe bazira kwiyitirira umukobwa wa Museveni

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiyitirira…

Byemejwe ko ingabo za Afurika y’Epfo zose zari muri Congo muri MONUSCO zigiye gutaha

Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira…

Umwe mu bayobozi bakuru ba MONUSCO yageze i Kishasa

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe ibikorwa by’ingabo zo kubungabunga amahoro muri…

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

Impanga zisa ndetse zihuje n'ibimenyetso ndangasano (DNA) zirakekwaho ubwicanyi bwakorewe abantu babiri…

AFC/M23 yashinje Komisiyo ya AU gushyigikira abagizi ba nabi

Ihuriro AFC/M23 ryashinje Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira ubugizi bwa…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

RSSB Tigers BBC yegukanye FERWABA Super Cup 2026 ihigitse APR BBC

2 Min Read
Imikino

APR FC yatsinze Gasogi United yakinaga nk’ikipe y’abato

3 Min Read
Imikino

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

1 Min Read
Imikino

Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli SC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?