BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jan 23, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > BTN TV yahembye uwahize abandi gusubiza mu kiganiro “Ninde urusha undi”

BTN TV yahembye uwahize abandi gusubiza mu kiganiro “Ninde urusha undi”

admin
Last updated: December 24, 2022 4:37 pm
admin
Share
SHARE

Televiziyo nyarwanda ya BTN (Big Television Network) yahembye ku nshuro ya kane  uwahize abandi gusubiza mu kiganiro cyigamije guha ubantu bumenyi, kubasobanurira  ibyiza by’ibikorerwa imbere mu gihugu.

Itsinda ry’abakozi ba BTN n’uruganda rwa Ingufu Gin LTD,bashyikiriza ibihembo abitabiriye irushanwa

Ikiganiro “Ni nde urusha undi”  gitambuka buri kuwa kabiri no kuwa kane kuva saa kumi nimwe n’igice kugera saa kimi n’ebyiri(saa 5H 30-6H00),giterwa inkunga n’uruganda Ingufu Gin Ltd.

Abakurikira iyi televiziyo ariko bari hejuru y’imyaka cumi n’umunani, babazwa ibibazo bitandukanye byibanda kuri uwo muterankunga,utsinze agahabwa n’uru ruganda  amafaranga y’uRwanda ibihumbi cumi na bitanu (15000frw).

Buri mwaka harebwa uWarushije abandi mu gusubiza neza agahembwa by’umwihariko.

Hahembwe abantu babiri bahizi abandi aho uwa mbere yahawe 100.000frw naho uwa kabiri 50.000frw, karindari n’ikinyobwa cy’uru ruganda.

Ngendahimana Wellas,wahize abandi uyu mwaka,yavuze ko yishimiye ibihembo yahawe, bizamufasha kurushaho kwishimana n’umuryango, basangira noheri n’umwaka mushya ariko aniteza imbere.

Yagize ati”Mu kiganiro haba akanya ko gutanga kuri telefoni ugahamagara.Nahamagaye kenshi ariko rimwe na rimwe sinabasha gutsinza, uyu mwaka ariko nabashije gutsinda inshuro eshatu.”

Yakomeje agira ati”Aya mafaranga aramfasha kwiteza imbere ku giti cyanjye n’umuryango wanjye.”

Umunyamakuru Ndahiro Valence PAPi, ukora icyo kiganiro ,yavuze ko icyari kigamije guhugura abantu no kwishimana nabo ariko harebwa n’ ibikorerwa imbere mu gihugu.

Ndahiro Papi ati” Ubusanzwe dutanga igihembo cy’umwaka kugira ngo abo twabanye muri uwo mwaka wose,tubashe kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka bafite uko bameze.

Abantu baba barizigamye ariko nanone hari ababa batarizigamye. Ariko iyo umuhaye igihembo nk’iki,uwa mbere 100.000Frw, uwa kabiri 50.000frw, uwakoze videwo igaragaza ibyo bikorwa nawe yashyikirijwe igihembo cy’ibihumbi 50.000Frw,byanze bikunze aho utumira inshuti n’imiryango.Aho biba byagenze neza.”

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa mu ruganda Ingufu Gin LTD,Munyampirwa Emmanuel, yavuze ko imikoranire n’iyi televiziziuo yatanze umusaruro.

Yagize ati”Umusaruro ni uko ibikorwa  bimaze kugera henshi mu gihugu kandi abanyafatanyabikorwa bamaze kubimenya. Rero nicyo kiba kigamijwe kandi bifite ubwiza kandi dukomeza dufatanya kugira ngo bimenyekane ko ibikorerwa mu Rwanda ari byiza.”

Usibye kuba hahembwe uwahize abandi, iri rushanwa ryabaye mu ntara zitandukanye z’igihgu,abanyarwanda basobanurirwa ibikorwa   ariko banidagadura.

Uwabaye uwa kabiri yahembwe karindari,ibihumbi 50frw
uwabaye uwa mbere we yahawe ibahasha y’ibihumbi 100frw 

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa mu ruganda yashimye ubufatanye mu kumenyekanaisha ibikorerwa imbere mu gihugu

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga…

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mutarama 2026, Igipolisi cya Uganda cyatangaje…

Rayon Sports yatandukanye na Haruna Ferouz

Nyuma y'iminsi Haruna Ferouz atagaragara mu myitozo ya Rayon Sports, yamaze gutandukana…

Jose Chameleone yaguze Radio i Burundi

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika uzwi ku izina rya Jose Chameleone…

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée Conakry muri manda y’imyaka irindwi, mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Museveni yatorewe kuyobora Uganda muri manda ya Karindwi

3 Min Read
Politike

U Rwanda na Togo byiyemeje gukuriraho Visa abaturage

2 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

4 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?