BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Bruce Melodie yagarutse i Kigali ashima leta y’u Rwanda yamubaye hafi

Bruce Melodie yagarutse i Kigali ashima leta y’u Rwanda yamubaye hafi

admin
Last updated: September 9, 2022 8:12 pm
admin
Share
SHARE

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie wari umaze iminsi mu bitaramo mu gihugu cy’u Burundi yagarutse i Kigali, yashimye leta y’u Rwanda yamubaye hafi mu bibazo yagiriye i Bujumbura.

Bruce Melodie yavuze ku bitaramo yakoreye i Burundi n’ifungwa rye muri kiriya gihugu

Bruce Melodie yageze i Bujumbura ku gicamunsi cyo ku wa 31 Kanama 2022 yahise afatwa n’abashinzwe umutekano ahatwa ibibazo ashinjwa “ubwambuzi bushukana.”

Mu 2018 uyu muhanzi  yahawe $2000 n’umushoramari witwa Toussaint Bankuwiha ku gitaramo yari afite i Bujumbura ariko kikaburizwamo na leta, ntayamusubize.

Bruce Melodie akigaruka mu Rwanda kuri uyu wa 9 Nzeri, yavugiye ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ko akazi kamujyanye i Burundi kagenze neza.

Ati ” I Burundi urukundo rwari rwose, abantu baraje n’ubwo twabatumiye dusa nk’abakererewe ariko baritabiriye, ndanabashimiye abantu bose bitabiriye ibyo bitaramo.”

Uyu muhanzi avuga ko ibibazo by’ifungwa yahuye nabyo byamutunguye kandi ko bigwira abagabo.

Ati “Bibaho kuri buri muntu wese ushakishisha ama Cash, hari igihe ugera ahantu ntibibe wenda uko wari wabiteganyije, bityo rero nanjye nabyisanzemo nk’abandi bose.”

Ku minsi yamaze afunzwe n’inzego z’umutekano mu Burundi avuga ko yamushaririye kuko atari yemerewe kwidegembya.

Ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda n’u Burundi bafatanyije kugira ngo ibibazo bisobanuke bive mu nzira.”

Yirinze kuvuga kuri miliyoni z’amarundi yatswe kugira ngo ajye mu bitaramo yari yatumiwemo, asobanura ko bikiri mu Nkiko.

Ati “Meze neza, ibisigaye biri gukurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha kandi numva ku mutima wanjye ntuje.”

Yashimangiye ko ririya fungwa nta sano rifitanye n’amakuru avugwa ko umutekano w’Abanyarwanda mu gihugu cy’u Burundi ukemangwa.

Ati “Ikibazo nagize nakigiranye n’umuntu umwe, ibyo rero ntabwo bihita bijya ku gihugu n’ikindi, njye ntekereza ko ibihugu byacu bibanye neza kandi Abanyarwanda n’Abarundi “Turatahurana (Turumvikana).”

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yari muri gereza nta wamuriye n’urwara, ko ubuzima bwe bumeze neza.

Yashimiye OPJ wamubwiye ko atagomba kugira ubwoba ubwo yari afunzwe, ngo yamusabye gutuza amwizeza ko ibintu bijya mu buryo.

Mu Burundi uyu muhanzi yakuriwe ingofero mu bitaramo bitatu yahakoreye byashimangiye ubusugire bw’izina n’igikundiro amaze kugwiza mu muziki.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • lg says:
    September 10, 2022 at 7:33 am

    ikigaragara nuko atarenganye cash uzibona wazikoreye nyirarazo nawe yali yazikoreye undi ayamira nkuwayatoraguye yiyibagiza uwayabiriye icyuya

    Reply
    • Claude says:
      September 10, 2022 at 11:20 pm

      Niwe wahagaritse igitaramo se?

      Reply
    • Ryangombe says:
      September 11, 2022 at 12:19 pm

      Tuza sha reka ishyari uko byagenze turakuzi ahubwo uriya toussaint nimbwa yigisambo bagombaga kuvugana nawe bagasubukura ibitaramo aho gushaka kumwungukamo byububwa gusa

      Reply
  • Ryangombe says:
    September 11, 2022 at 12:20 pm

    Tuza sha reka ishyari uko byagenze turakuzi ahubwo uriya toussaint nimbwa yigisambo bagombaga kuvugana nawe bagasubukura ibitaramo aho gushaka kumwungukamo byububwa gusa

    Reply
  • Ryangombe says:
    September 11, 2022 at 12:20 pm

    Tuza sha reka ishyari uko byagenze turakuzi ahubwo uriya toussaint nimbwa yigisambo bagombaga kuvugana nawe bagasubukura ibitaramo aho gushaka kumwungukamo byububwa gusa

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Imyidagaduro

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

2 Min Read
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?