BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Bobi Wine yemeje ko aziyamamariza kuba perezida mu matora ataha .

Bobi Wine yemeje ko aziyamamariza kuba perezida mu matora ataha .

sam
Last updated: May 10, 2025 9:10 am
sam
Share
SHARE

 

Umuhanzi akaba n’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa  Uganda  Robert Kyagulanyi uzwi nka (Bobi Wine) yemeje ko umwaka umwaka utaha aziyamamariza umwanya w’umukuru w’iki gihugu.

Nubwo yatangaje ko agomba  kwiyamamariza kuyobora iki gihugu , ashinja ibihugu byo mu burengerazuba  bw’Isi gusonga Uganda avuga ko nubundi isanzwe irimo ibibazo bw’ubuyobozi bubi .

Ibi Bobi Wine yabitangaje ku wa 9 Gicurasi 2025 , mu kiganiro na Reuters avuga ko ibi bihugu by’uburengerazuba biruma gihwa ku bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu bikomeje gufata indi ntera muri Uganda.”

Yagize ati “Nagaragarije abagize itsinda ryanjye ko mpari ku bwabo. Kwitabira amatora kwanjye kandi bizaba ari n’umwanya mwiza wo guharanira ko abaturage bakwishyira bakizana.”

Uyu munyapolitike azaba ahanganye muri aya matora n’abarimo perezida Kaguta Museveni umaze hafi imyaka 39 ayobora Uganda .

Bobi Wine yaherukaga kwiyamamaza mu 2021 ahagarariye Ishyaka rya National Unity Platform. Icyakora yatsinzwe na Museveni, ibintu uyu muhanzi atemeye kuko yakunze kumvikana avuga ko yibwe amajwi, agahura n’ibindi bibazo birimo no gutotezwa, ibintu Guverinoma ya Uganda ihakana.

Uyu mugabo yongeye kumvikana ashinja Uganda kugira uruhare mu kubangamira uburenganzira bwa muntu, gutoteza abaturage, iyicarubozo n’ibindi, ibintu ku bwe abona ko abo mu Burengerazuba babijenjekeye.

Ati “Abayobozi bamwe na bamwe bo mu Burengerazuba bw’Isi bakomeje guceceka nyamara babona tubabazwa. Bari hano ku bw’impamvu z’ubucuruzi bwabo ntabwo bitaye ku by’uburenganzira bwa muntu.”

Bobi Wine akunze kugarukwaho cyane muri Politiki ya Uganda. Byabaye ibindi mu mwaka ushize aho yatangaje ko yarashwe, biteza impaka bamwe bagaragaza ko ashobora kuba yabeshye bitewe n’imiterere y’igisebe yari afite.

Icyo gihe Polisi ya Uganda yo yatangaje ko uyu mugabo ibyo avuga byo kuraswa abeshya ko ahubwo ashobora kuba yarakomeretse ubwo yageragezaga kwinjira mu modoka ye, nyuma y’akavuyo yari yateje mu Mujyi wa Bulindo.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais Ndirakobuca

1 Min Read
Mu mahanga

Joseph Kabila wabaye perezida wa DRC yahamagajwe na Sena  i Kinshasa

1 Min Read
Mu mahanga

CENCO yanenze leta ya Kinshasa gufunga bank n’ibibuga by’indege mu bice AFC/M23 igenzura

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?