
Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda ntakozwa ibyo kumvikana na bwo kugira ngo ave mu bwihisho amazemo igihe kirenga ukwezi.
Uyu munyapolitiki wamenyekanye nka Bobi Wine, ari mu bwihisho kuva tariki ya 15 Mutarama 2026 ubwo muri Uganda hari hamaze kuba amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Bobi Wine ntiyemera imigendekere y’aya matora n’intsinzi ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Avuga ko inzego z’umutekano ziri kumushakisha kugira ngo zimugirire nabi, bityo ko ari yo mpamvu akiri mu bwihisho.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo Channel 4 yo mu Bwongereza, Bobi Wine yatangaje ko azava mu bwisho igihe azabona ari ngombwa kugira ngo Leta imukorere icyo ishaka.
Umunyamakuru ati “Abantu bari kuvuga ko utahora mu bwihisho, iki ni igihe cyo kuganira na Museveni, yewe n’umuhungu we, Général [Muhoozi] uyoboye ingabo. Ibyo ubivugaho iki?”
Bobi Wine yasubije ko abaganira ari abafite ubwisanzure, asobanura ko we bitashoboka kuko bisa n’aho akandagiwe ku ijosi.
Ati:”ntiwaganira n’umuntu agukandagiue ku ijosi ngo uvuge uti noneho tuganire , abantu bisanzuye nibo baganira .Ibyo nibyo byaba Ari ibiganiro bisobanutse”.
Komisiyo y’amatora muri Uganda yagaragaje ko Perezida Museveni yatsinze amatora ku majwi 71,65%, Bobi Wine agira 24,72%.
