Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, yamaze kugezwa ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata aho agiye kuburanira.
Ahagana saa 06;30 nibwo, Gafaranga yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Nyamata mu buryo bwo kumurinda gufatwa amafoto.
Ku wa 7 Gicurasi 2025 ni bwo byamenyekanye ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB)
Bishop Gafaranga wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze kujya akora ku miyoboro ya YouTube, yongeye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2023 ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava kugeza ubu banafitanye umwana umwe.