Habiyambere Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, ku itariki 7 Nyakanga 2025 aragera mu rukiko rw’isumbuye rwa Gasabo kujurira ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Ku wa 23 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera rwategetse ko Bishop Gafaranga, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Ubushinjacyaha bushinja Bishop Gafaranga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Ibi byaha ashinjwa kubikorera umugore we, Annette Murava.
Ubwo yageraga mu rukiko ku wa 22 Gicurasi, Ubushinjacyaha bwerekanye ibimenyetso birimo raporo y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze igaragaza ko bombi bagiranaga amakimbirane, ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko Murava afite agahinda gakabije katurutse ku ihohoterwa.
Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko Murava yakubiswe na Bishop Gafaranga tariki ya 19 Mata, bishimangirwa n’igikomere afite ku ijosi ndetse no kuribwa mu nda.
Nyamara n’ubwo bimeze bityo, hashize iminsi Annet Murava akora ibiganiro bitandukanye avuga ko nta kibazo afitanye n’umugabo we Bishop Gafaranga ndetse ko amukumbuye. Mu minsi ishize, yanashyize hanze indirimbo yise ‘Ku musozi’ yakoranye n’umugabo we Bishop Gafaranga.