BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jun 6, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Billy Joel yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri

Billy Joel yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri

sam
Last updated: June 6, 2025 11:50 am
sam
Share
SHARE

Umuririmbyi w’Umunyamerika Billy Joel, wamamaye mu bihangano bikomeye byagiye bivugwa cyane ku Isi, yagaragaje ibihe bikomeye yanyuzemo mu buzima bwe, birimo kwiheba gukabije, kugerageza kwiyahura inshuro ebyiri ndetse n’igihe yigeze kugwa muri koma.

Ibi byose byatangajwe mu gice cya mbere cy’inkuru ndende imuvugaho yiswe ‘Billy Joel: And So It Goes,’ yagaragajwe bwa mbere ku wa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025, mu iserukiramuco ryabereye i New York.

Joel w’imyaka 76, ntiyagaragaye ubwo iyo nkuru yerekanwaga ku nshuro ya mbere, ariko yagaragaye avuga ku bihe bigoye yanyuzemo akiri muto, byamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe.

Mu gihe yari akiri mu myaka ya za 20, Billy Joel yaririmbaga mu itsinda ryitwaga Attila, aho yaririmbanaga n’inshuti ye magara yitwaga Jon Small. Icyo gihe yari atuye hamwe na Small, umugore we Elizabeth Weber ndetse n’umwana wabo.

Uko iminsi yagendaga ishira, Joel n’umugore wa Jon batangiye kwegerana birushijeho, bituma biza kuvamo urukundo. Elizabeth yavuze ko urukundo rwabo rutigeze rutangira byihuse, ahubwo rwagiye rwiyongera buhoro buhoro. Igihe cyarageze Jon abona hari ibitagenda neza, Joel ahitamo kumubwiza ukuri aramubwira ati: “Ndi mu rukundo n’umugore wawe.”

Joel yakomeje agira ati: “Numvaga mfite ipfunwe rikomeye cyane. Bari bafite umwana. Numvaga meze nk’usenya urugo rw’abandi. Nakundaga umugore w’abandi kandi byarangiye nkubiswe mu mazuru, ibyo nari mbikwiye. Jon yarababaye cyane, nanjye ndababara.”

Ibi byahise birangiza iryo tsinda ryabo, n’ubucuti bwabahuzaga burananirana. Nyuma y’aho, Elizabeth yahise yigendera, Joel atangira kunywa inzoga mu buryo bukabije, atangira kunyura mu bihe by’ihungabana byamugejeje aharindimuka.

Hashize imyaka, Joel na Elizabeth bongeye guhura, baza no kurushinga kuva mu 1973 kugeza mu 1982.

Mu buhamya bwe, Joel yavuze ko igihe ibyo byose byabaga nta hantu hahamye yari afite ho kuba, akajya aryama aho babohora imyenda, abayeho mu buzima bubi bw’akababaro.

Yagize ati: “Nari mbabaye cyane, numva ko ejo hazaba hasa nk’uyu munsi, kandi uyu munsi wabaye mubi cyane. Nari narahisemo kurangiza byose.”

Mushiki we, Judy Molinari, icyo gihe wakoraga mu bijyanye n’ubuvuzi, yahaye Billy ibinini bisinziriza ngo bimufashe kuruhuka. Nyamara, Joel yafashe ibyo binini byose abinywa icyarimwe, agwa muri koma amaramo iminsi myinshi.

Judy yagize ati: “Nagiye kumusura mu bitaro, nsanga ameze nk’uwapfuye, umubiri we umeze nk’udasanzwe. Numvaga ko ari njye wamuhitanye.”

Akimara gukanguka, Joel yavuze ko yifuzaga kongera kugerageza kwiyahura, ariko noneho ngo “abikore neza”. Yahisemo kunywa umuti ukoreshwa mu gusukura ibintu, ariko inshuti ye Jon Small yahise imujyana kwa muganga byihuse.

Joel yavuze ati: “Nubwo ubucuti bwacu bwari bwangiritse, Jon yarokoye ubuzima bwanjye.”

Jon Small nawe yagize ati: “Ntacyo yigeze ambwira mu magambo, ariko uko mbibona, Billy yabyakiriye nabi cyane kuko yankundaga cyane, kubabaza umuntu akunda ni byo byamugoye. Ariko nyuma y’igihe naramubabariye.”

Nyuma y’ibi bihe bikomeye, Billy Joel yahisemo kujya kwivuriza mu kigo cyakira abafite ibibazo by’ihungabana. Icyo gihe cyaramufashije cyane, ku buryo amaze kurekurwa yahise yiyemeza gukoresha ayo marangamutima yose mu buhanzi bwe.

Yagize ati: “Nkimara kuva aho nari ndwariye, nibwiye ko nshobora gufata ayo marangamutima yose nkayashora mu bihangano byanjye.”

Inkuru ndende ’Billy Joel: And So It Goes’ izatangira kwerekanwa kuri televiziyo zikomeye muri Nyakanga uyu mwaka.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Billy Joel yahishuye ko yagerageje kwiyahura inshuro ebyiri

Umuririmbyi w’Umunyamerika Billy Joel, wamamaye mu bihangano bikomeye byagiye bivugwa cyane ku…

U Burusiya bwagabye igitero cya drones i Kyiv gihitana bane

U Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) hirya no hino muri…

Inzira zabyaye amahari hagati ya perezida Trump n’umuherwe Elon Musk

Hari intambara ikomeye hagati y'umuntu wa mbere utunze kurusha abandi kw'isi n'umunyaporitike…

Umuriro watse hagati y’u Burusiya n’u Bwongereza

Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu uruhare mu bitero bya…

Martin Fayulu yahuye na perezida Tshisekedi amusaba ibiganiro n’Abakongomani

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena , Martin Fayulu utavuga rumwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Amerika yirukanye Abahinde barenga 1 000

2 Min Read
Amerika

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

1 Min Read
Amerika

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

1 Min Read
Amerika

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Biden yasanzwemo kanseri ya prostate

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?