BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Bidasubirwaho ibiganiro bya Nairobi na Luanda byahujwe bigiye gutangira

Bidasubirwaho ibiganiro bya Nairobi na Luanda byahujwe bigiye gutangira

sam
Last updated: March 31, 2025 12:14 pm
sam
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi mpuzamahanga wa Zimbabwe, Prof. Amon Murwira, yatangaje ko imyiteguro yo gutangiza ibiganiro bya Luanda-Nairobi irimbanyije.

Ni ibiganiro byahujwe n’Inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) kugira ngo  hashakwe igisubizo cy’umutekano w’uburasirazuba bwa DRC n’akarere muri rusange.

Ibiganiro bya Luanda byari bigamije gukemura amakimbirane ari hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, naho ibya Nairobi byo byari byigamije gukemura ibiri hagati y’Abanye-Congo. Byombi byasaga n’ibyahagaze bitewe n’ubushake buke bwagaragajwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Mu rwego rwo guha  imbaraga ibi biganiro EAC na SADC bashyizweho abahuza batanu ari bo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Catherine Samba Panza wa Repubulika ya Centrafrique, Sahle-Work Zewde wa Ethiopia na Kgalema Motlanthe wa Afurika y’Epfo.

Tariki ya 24 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu basabye Umuyobozi wa EAC, Perezida Dr. William Samoei Ruto, na Emmerson Mnangagwa wa SADC kuganira n’aba bahuza mu gihe kitarenze icyumweru mbere y’uko batangira inshingano bahawe.

Ku wa 30 Werurwe, Minisitiri Murwira yatangaje ko imyiteguro y’ibiganiro bya Luanda-Nairobi igeze ku rwego rwo hejuru, kandi ko inama ya Dr. Ruto, Mnangagwa n’abahuza izaba mu gihe cyagenwe.

Minisitiri Murwira yagize ati “Dutekereza ko iyi nama yo ku rwego rwo hejuru ishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose uhereye ubu, kandi izubahiriza igihe ntarengwa cyashyizweho cy’iminsi irindwi.”

Yakomeje asobanura ko tariki ya 28 Werurwe, gahunda y’iyi nama yanozwaga bwa nyuma kandi amabaruwa amenyesha aba bahuza imiterere yayo yari yamaze gushyirwaho imikono, agaragaza ko igitegerejwe ari ijambo ry’abayobozi b’iyi miryango.

Umunyamabanga Uhoraho wa Leta ya Zimbabwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Albert Chimbindi, na we yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo ibiganiro bya Luanda-Nairobi bitangire vuba.

Ambasaderi Chimbindi yatangaje ko inama ya Dr. Ruto, Mnangagwa n’aba bahuza iteganyijwe vuba “nubwo tutazi amatariki”, agaragaza ariko ko ari ngombwa gushima imbaraga ziri gukoreshwa kugira ngo ibe.

 

 

 

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

1 Min Read
Politike

RDC yashyizeho komisiyo idasanzwe ishinzwe gusuzuma icyemezo cyo gukuraho ubudahangarwa  Joseph Kabila .

1 Min Read
Politike

Minisitiri Kayikwamba yongeye gushinja u Rwanda guhungabanya umutekano wa DRC

3 Min Read
Politike

Algeria yirukanye abakozi 15 ba Ambasade y’u Bufaransa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?