BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Ben Kayiranga na Juda Muzik bakoze indirimbo iha Yvan Buravan icyubahiro

Ben Kayiranga na Juda Muzik bakoze indirimbo iha Yvan Buravan icyubahiro

admin
Last updated: August 23, 2022 6:04 pm
admin
Share
SHARE

Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Kanama 2022 nyuma y’amasaha macye yari ashize umuryango Yvan Buravan utangaje gahunda y’umugoroba yo kumusezeraho muri nka Camp Kigali kuri uyu wa 23 Kanama 2022.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri muri Camp Kigali hari kuba igitaramo cyo guha icyubahiro Yvan Buravan

Iyi ndirimbo bise ‘Burabyo’ bayitiriye Buravan, kuko amazina ye nyakuri yitwa Burabyo Yvan. Ifite iminota 2 n’amasegonda 48, ikaba irimo amashusho agaragaza Buravan mu bihe bitandukanye by’umuziki we n’ahandi.

Aya mashusho agaragaza abatunganya muzika (Producers) bari inshuti ze n’abandi bakoranye mu bihe bitandukanye, barimo Bob Pro watumye Buravan amenyekana, Pastor P warambitse ikiganza ku ndirimbo nyinshi z’uyu muhanzi,  Evydecks wari umaze igihe ari gukorana na Buravan n’abandi.

Ben Kayiranga na Juda Muzik baririmba bumvikanisha ubumuntu bwaranze Buravan, bakavuga ko ibihangano yasize bizahora bisusurutsa benshi ibihe n’ibihe.

Bati “Intore yaciye umugara w’ibumoso, mbega agahinda, mbega igihombo. Ku musozi nta nkuru, amagambo yashize ivuga. Urukundo rwawe ni igisobanuro gisendereza ibyishimo waduhaye.”

Bumvikanisha ko uyu muhanzi atazigera yibagirana mu mitima y’abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange.

Darest uri mu bagize Juda Muzik yavuze ko Buravan “yari umuntu ugira urukundo, wahoraga atatse ineza ahantu ari.”

Darest avuga ko ubwo binjiraga mu muziki basubiyemo indirimbo ‘Just a dance’ ya Buravan, mu rwego rwo kugaragaza ko ari abakunzi b’ibihangano bye.

Ben Kayiranga ubarizwa mu Bufaransa niwe wandikishije Yvan Buravan wari ufite imyaka 23 y’amavuko mu irushanwa Prix Decouverte RFI 2018.

Reba indirimbo Burabyo ya Juda Muzik na Ben Kayiranga

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Imyidagaduro

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

2 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?