BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Belgique: Hatangiye iperereza ku rupfu rw’Umunyarwanda

Belgique: Hatangiye iperereza ku rupfu rw’Umunyarwanda

admin
Last updated: December 29, 2022 10:21 am
admin
Share
SHARE

Umunyarwanda Yves-Marie Umuhire wabaga mu Bubiligi wari waburiwe irengero mu gihe umuryango we wari umutegereje ngo aze basangire Noheli, yabonetse yarapfuye.

Yves-Marie Umuhire yaburiwe irengero mbere gato ya Noheli

Inkuru y’urupfu rw’uyu Munyarwanda Yves-Marie Umuhire w’imyaka 38 y’amavuko, yemejwe n’Ubushinjacyaha bukuru bw’i Bruxelles mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022.

Yves-Marie Umuhire wari waburiwe irengero kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 23 Ukuboza 2022, yasanzwe yapfuye ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022 kuri butiki ya 412 iri muri uyu murwa mukuru w’u Bubiligi, i Bruxelles.

Nyakwigendera yaherukaga kugaragara ubwo yajyaga mu kabyiniro ahitwa Avenue Louise, aho nyuma yuko abuze, umuryango we wahise wiyambaza Polisi.

Ubushinjacyaha bw’i Bruxelles buvuga ko uyu Munyarwanda yasanzwe yapfiriye ku ngazi (escalier) zo kuri aka kabyiniro, aho iperereza ryagaragaje ko yazize impanuka yo kwikubita hasi kuri izi ngazi.

Uru rwego rw’ubutabera mu Bubiligi rwatangaje kandi ko ikirego cyo kuba hari umuntu wagize uruhare mu rupfu rw’uyu Munyarwanda cyahise gishyingurwa kuko yazize impanuka nkuko byagaragajwe n’iperereza.

IVOOMO: RADIOTV10

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?