BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Béatrice Munyenyezi yihannye Umucamanza avuga ko nta butabera amutezeho

Béatrice Munyenyezi yihannye Umucamanza avuga ko nta butabera amutezeho

admin
Last updated: December 12, 2022 2:06 pm
admin
Share
SHARE
Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yihannye umwe mu bacamanza bamuburashiga avuga ko nta butabera amutezeho.

Béatrice Munyenyezi mu Rukiko n’abunganizi be mu mategeko

Saa yine za mugitondo nibwo Inteko igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’Urukiko bageze mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ukuriye inteko iburanisha yahise avuga ko bakomeje kumva abatangabuhamya bo ku ruhande rushinja.

Urukiko rwahaye amazina ya NUA(mu rwego rwo kumurindira umutekano).

Abanyamategeko bunganira Béatrice Munyenyezi bahise bagaragaza ibyo bise imbigamizi bahuye nazo.

Me Gashema Felcien umwe muri babiri bunganira Béatrice Munyenyezi yavuze ko baje biteguye kuburana ariko batunguwe nuko abatangabuhamya bagiye kurindirwa umutekano .

Ati“Niba umwe mu batangabuhamya ariwe wasabye kurindirwa umutekano bose bahise barindirwa umutekano”.

Me Bikotwa Bruce nawe wunganira Béatrice Munyenyezi nawe yavugaga ko imyirondoro y’abatangabuhamya bose n’amazina yabo nabo ubwabo bagaragaye mu rukiko.

Bariya banyamategeko barasaba ko abatangabuhamya bagaragara bikaborohera no kubabaza ibyo bashaka, bisunze ingingo z’amategeko bavugaga ko kurindirwa umutekano batavuzwe cyera bityo niba barashaka kurindirwa umutekano byishwe cyera kuko ibyabo byose byamaze kujya hanze.

Me Bikotwa Bruce ati”Urukiko rufite uburenganzira bwo gufata imyanzuro ariko uruhande rw’urega n’uregwa babanje kubivugaho, ubu rero ibi byo biradutunguye kandi biraturogoye.

Me Gashema Felcien ati“Ibyo umukiliya wacu aregwa yabikoreye aho abantu bareba kumugaragaro kandi hari n’abantu nta mpamvu yo kurindirwa umutekano mu buhamya bugiye gutangwa kugirango tunizere ubuzirenenge bw’ubwo buhamya.”

Me Gashema yavugaga ko igihugu cy’u Rwanda gifite umutekano uhagije kandi kuva abatangabuhamya bagaragara mu Rukiko ntacyo babaye.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko kuba abatangabuhamya bagiye gutanga ubuhamya barindiwe umutekano ntacyo byishe kandi binasanzwe byemewe mu mategeko ko umutangabuhamya ashobora gutanga ubuhamya arindiwe umutekano bityo ibyo abanyamategeko bavuga ko bitagahawe agaciro.

Icyo urukiko rwashingiragaho rurindira umutekano abatangabuhamya

Perezidante w’Inteko iburanisha yavugaga ko hari umwe mu batangabuhamya wasabye ko yarindirwa umutekano kuko atizeye ko abantu (basanzwe) baza kumva urubanza bashobora kumugirira nabi, ashingiye kuri byo byanatumye bazana urubanza mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda hanirindwa ko hari undi wabisaba.

Urukiko rwemeraga ko uruhande rw’abaregwa babona abo batangabuhamya amaso kuyandi bakanemera ko bamenya amazina yabo y’ukuri nayo bahimbwe bigahuzwa.

Inteko imuburanisha yahise ijya kwiherera

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwisunze ingingo z’amategeko rushingiye ko hari umutangabuhamya wasabye kurindirwa umutekano taliki ya 18/10/2022 akabihabwa rurasanga kuba hari abatangabuhamya bagiye gutanga ubuhamya barindiwe umutekano nta mategeko yishwe bityo abatangabuhamya bagomba gutanga ubuhamya barindiwe umutekano.

Munyenyezi yahise avuga ko nta butabera ateze ku mucamanza

Béatrice Munyenyezi yahise avuga ko yaje atiteguye inzitizi z’uko abatangabuhamya bari butange ubuhamya barindiwe umutekano.

Béatrice Munyenyezi yavugaga ko Perezidante w’Inteko imuburanisha afata ibyemezo abogamye, akavuga ko ashobora kuba amufitiye urwango bitewe n’ibyaha aregwa .

Ati “Nyakubahwa Perezidante w’inteko iburanisha murabogamye cyane sinshobora guhabwa ubutabera nawe kuko kuva naburanishwa nawe wagiye ufata ibyemezo bibogamye ndakwihannye”

Perezidante w’Inteko imuburanisha yahise afata icyemezo ko iburanisha ribaye rihagaze rikazasubukurwa taliki 13/02/2023 harebwe niba ubusabe bwa Béatrice Munyenyezi bufite ishingiro.

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwica n’icya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.

Akurikiranyweho kandi icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, icyo kurimbura n’icyibasiye inyokomuntu. Ni ibyaha ashinjwa gukorera mu yari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye.

Yagejejwe mu Rwanda muri Mata 2021 yoherejwe n’Amerika. Kuri ubu afungiye muri Gereza ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali.

Ashinjwa ko yagiye kuri za bariyeri mu mujyi wa Butare akajya agaragaza cyane cyane abigaga muri kaminuza abagomba kwicwa, kandi ko yasabaga interahamwe gufata abagore ku ngufu mbere yo kubica.

Mu iburanisha ry’ibanze, ibi byaha Munyenyezi yarabihakanye.

Ni umukazana wa Pauline Nyiramasumbuko wahoze ari Minisitiri mu mwaka wa 1994 akaba umugore wa Arséne Shalom, umugabo we na nyirabukwe bakaba bafunzwe bahamwe n’ibyaha bya jenoside.

Béatrice Munyenyezi avuga ko nta butabera ateze kuri Perezidante w’inteko imuburanisha
Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Claude says:
    December 12, 2022 at 2:56 pm

    Au Rwanda il n’y a pas la justice

    Reply
    • Ryhuha says:
      December 12, 2022 at 3:11 pm

      Hhhhhh dit q au Rwanda ya pas la justice!!!qoi q dit ça?

      Reply

Leave a Reply to Claude Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Djihad akurikiranyweho ibyaha 9

1 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Ubutabera

Gakenke: Umugore arakekwaho kwica umwana wavuze ko yibye inkoko y’abaturanyi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?