BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Basketball: Henry Mwinuka yatandukanye na REG BBC

Basketball: Henry Mwinuka yatandukanye na REG BBC

admin
Last updated: January 5, 2023 10:38 am
admin
Share
SHARE

Nyuma y’imyaka ibiri ari mu ikipe ya Reg Basketball Club, umutoza Henry Mwinuka yahisemo gusubira muri Patriots BBC yagiriyemo ibihe byiza.

Henry Mwinuka yahisemo gusubira muri Patriots BBC yamuzamuriye izina

Uyu mutoza umaze kubaka izina rikomeye mu batoza ba Basketball mu Rwanda, yafashe icyemezo cyo gusibira muri Patriots BBC yatoje imyaka ine (2015-2019), ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu myaka ibiri yari amaze muri REG BBC, yayihesheje ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka, ariko ntabwo yigeze yishimira uburyo yafatwaga nk’umutoza wungirije iyo iyi kipe yajyaga mu mikino mpuzamahanga ya BAL (Basketball Africa League).

Kudahabwa agaciro mu irushanwa rya BAL, byanatumye ateguza abayobozi ba REG BBC ko niramuka izanye undi mutoza mukuru, atiteguye kuzakomezanya n’ikipe.

Mu myaka ine uyu mutoza ukomoka muri Tanzania yatojemo Patriots kugeza mu Ugushyingo 2019, yayihesheje ibikombe bitatu bya Shampiyona, irushanwa ryo Kwibuka n’irushanwa ry’Intwari. Yayihesheje kandi igikombe gitegura Shampiyona na bibiri bya Play-offs.

Nyuma yo guhesha ikuzo Patriots BBC akayihesha Shampiyona ku nshuro ya gatatu mu 2019, yayigejeje muri kimwe cya kabiri cy’imikino ya Basketball Africa League (BAL 2020) yabereye mu Rwanda.

Patriots yatangiye kwitegura umwaka mushya wa Shampiyona 2022-2023 uzatangira ku wa 13 Mutarama 2023 aho umukino wa mbere izawukina na Kigali Titans izaba ikina umwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya Mbere.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Imirwano yahinduye isura mu nkengero za Point Zero

Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu bice bya Minembwe,…

Wazalendo basubiranyemo babiri bahasiga ubuzima

Intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje guhindura…

Imyigaragambyo ku Kibuga cy’Indege cya Nairobi yatumye indege zitinda

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya, giherereye mu murwa mukuru…

Inyubako y’ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi yahiye irakongoka n’ibyarimo byose

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako iherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka…

Rugaju Reagan yasabye imbabazi mu genzi we Lorenzo nyuma y’ibyo yamutangajeho

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan yasabye imbabazi ku butumwa yagaragayemo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

RSSB Tigers BBC yegukanye FERWABA Super Cup 2026 ihigitse APR BBC

2 Min Read
Imikino

APR FC yatsinze Gasogi United yakinaga nk’ikipe y’abato

3 Min Read
Imikino

Etincelles FC yahagaritse abatoza bayo kubera umusaruro muke

1 Min Read
Imikino

Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli SC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?