BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

admin
Last updated: November 3, 2025 1:01 pm
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe y’inzovu afite ibilo 20 bayakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagamije kuyohereza ku Mugabane wa Aziya.

RIB yatangaje ko aba bagabo bafatiwe mu mujyi wa Kigali tariki ya 17 Ukwakira 2025, ubwo bari biteguye kuyashyikiriza umuntu wagombaga kuyagurisha ku mugabane wa Asia.

Umwe mu bafashwe yari asanzwe ari umushoferi w’Akarere ka Burera. Uwa kabiri avuga ko yari asanzwe ari umukomisiyoneri mu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu.

Uvuga ko ari umukomisiyoneri yasobanuye ko hari umuturage wo muri RDC wamusabye kumushakira umuntu wamwambukiriza amahembe y’inzovu, amuhuza n’uwa gatatu, ayambutsa mu buryo bwa magendu.

Uvuga ko yambukije aya mahembe yasobanuye ko yabigiyemo ashaka imibereho, ariko ngo ntasanzwe ayacuruza.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yatangaje ko hari abantu baba bashaka gukoresha u Rwanda nk’inzira y’ibicuruzwa bitemewe n’amategeko nk’amahembe y’inzovu, ariko ko hafashwe ingamba zibakumira.

Dr Murangira yagize ati: “Kubera ingamba zo kubirwanya ziba zarashyizweho, biboneka gake. Abafatwa bose baba bagerageza gukoresha u Rwanda nk’inzira. Aba bafashwe rero ni urugero rw’uko izo ngamba zikora kandi ufashwe wese ahanwa nk’uko amategeko abigena. Turasaba abantu kwirinda kubyishoramo.”

Ingingo ya 58 y’itegeko rigenga ibidukikije iteganya ko umuntu uhiga, ugurisha, ukomereza cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, agacibwa ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko itarenze miliyoni 7 Frw.

Aba bagabo bose bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Uwari kuyajyana ku isoko muri Asia we aracyashakishwa.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique asuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mocímboa da Praia

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye abandi banyarwanda baturutse muri DRC barenga 300

1 Min Read
Mu Rwanda

Mu Rwanda hagiye kujya hapimwa ADN z’ibimera n’inyamaswa

3 Min Read
Mu Rwanda

Umurambo w’umusore w’i Rusizi wari waraheze mu Burundi wagejejwe mu Rwanda

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?