BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Barasaba ababishinzwe gukumira imyanda ya pulasitiki ijugunywa mu Kivu  

Barasaba ababishinzwe gukumira imyanda ya pulasitiki ijugunywa mu Kivu  

admin
Last updated: November 21, 2022 1:11 pm
admin
Share
SHARE

Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu binini byo muri Afurika y’Iburasirazuba, giherereye ku mupaka uhuza Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Iharanaira Demokarasi ya Kongo.

Ikiyaga cya Kivu kiri hagati y’u Rwanda na Congo, mu Burengerazuba bw’u Rwanda

Muri iki kiyaga hagaragaramo imyanda ya pulasitiki n’indi itandukanye. Abanyarwanda bahaturiye batangaza ko ntacyo badakora ngo bagikorere isuku, ariko imyanda ituruka mu gihugu cya Congo ikanga ikaba ariyo iganza.

Rutayisire Rukimbira umuyobozi w’akabyiniro gaturanye n’ikiyaga cya Kivu, Nyanja Night Club ubwo yakorerwaga igenzura n’ibijyanye n’isuku n’ikigo cyita ku Bidukikije, REMA, yavuze ko imyanda yabo itajya mu Kiyaga kuko babizi neza ko guta imyanda mu Kivu bitemewe.

Ati “Imyanda izanamo n’ibintu bisa nabi cyane, nko mu kwezi kwa Kamena ndetse no muri Kanama cyane cyane niho imyanda ikunda kuza, kandi iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo, ntabwo ituruka mu Rwanda.”

Rutayisire Rukimbira aboneraho gusaba ubuyobozi ko bavugana n’abo muri Congo bagashaka uburyo bazajya bafata iyo myanda ituruka muri Congo, ntiyanduze ikiyaga cya Kivu.

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) kivuga ko icyo kibazo kigaragara, ariko inzego zikorana kugira ngo gishobore gukemuka.

Tuyisenge Jean Marie Vianney umukozi w’ikigo ushinzwe ubugenzuzi muri REMA yavuze ko mu kiyaga cya Kivu hakomeje kugenda hagaragaramo imyanda ya pulasitiki n’indi itandukanye, ariko ngo hari ingamba zagiye zifatwa.

Ati “Ibidukikije ni ikintu kigari cyane, twebwe twenyine turamutse duciye izo pulasitiki, ahandi wenda zihari, ntacyo twaba turimo gukora. Hari ubuvugizi burimo bukorwa, na bo baba bashobora gufata neza izo pulasitiki kugira ngo zitajya mu Kivu.”

Ikiyaga cya Kivu kibumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima harimo amafi bitiye akamaro ku bantu

 

Pulasitiki izijugunywa mu Kivu zishobora kwangiza ibinyabuzima

Ikigo REMA kivuga ko pulasitiki ikozwe mu bunyabutabire kandi idahita ishwanyagurika ako kanya, ibyo binyabutabire ngo bigenda byangiza ibinyabuzima biri mu kiyaga, yaba amafi, n’utundi dusimba tutaboneshywa amaso, dufasha amafi kororoka.

Tuyisenge Jean Marie Vianney  avuga ko abantu bakomeje kujugunya imyanda mu kiyaga cya Kivu byaba bifite ingaruka zikomeye cyane.

Ati “Amazi, amafi n’ibindi twese bidufitiye akamaro, igihe rero bipfuye cyangwa bitagize ubuzima bwiza ingaruka twese zitugeraho.”

Yavuze ko hari ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko hari amafi abagwa bagasangamo za pulasitiki mu nda.

REMA ivuga ko ibiganiro birahari byo kurengera amazi y’ikiyaga cya Kivu, ndetse ngo hari kampani zo muri Congo zatangiye gukusanya imyanda, bisobanuye ko icyo kibazo gishobora kuzakemuka mu minsi iri imbere.

Daddy Sadiki RUBANGURA/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Nta Gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima-PM Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva witabiriye ibikorwa by’Inama y’Abakuru b’Ibihugu…

Amateka y’umunsi w’abakundana wa ‘Saint Valentin’

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare ku Isi hose…

Ethiopia: Abanyamakuru batatu bahagaritswe kubera gushinja Leta gufasha inyeshyamba zo muri Sudani

Leta ya Ethiopia yambuye abanyamakuru batatu bakorera Ibiro Ntaramakuru, Reuters, uruhushya rwo…

Umuryango w’Abibumbye urashinja RSF kwica abasivili barenga 6000 mu minsi itatu

Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango w'Abibumbye (UN), ivuga ko umutwe urwanya ubutegetsi bwa…

Gen. Muhoozi agiye kugenderera u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganta kuzasura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
Politike

Perezida Mamadi Doumbouya yarahiye mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?