BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

sam
Last updated: July 17, 2025 10:42 am
sam
Share
SHARE

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we Michelle Obama, bamaganiye kure ibihuha bimaze igihe bicicikana ko batandukanye, bashimangira ko nta na rimwe batekereje icyo kintu.

Babigarutaeho mu kiganiro cyakozwe mu buryo bwa podcast cyayobowe na musaza wa Michelle Obama, Craig Robinson cyagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025.

Ubwo aba bombi bakirwaga mu kiganiro, Barack Obama waje asanga umugore we yahawe ibyicaro, yahagurutse bararamukanya bishimye, basomana ku itama.

Uyu munyapolitiki wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America uzi no gutebya, yatangiye avuga ati “arongeye arangaruye [avuga ko umugore we atumye aza mu kiganiro IMO].”

Ibihuha bya gatanya yavuzwe hagati ya Barack na Michelle Obama, byazamutse aba bombi, bari bamaze igihe batagaragara mu ruhame bari kumwe, aho buri umwe yagaragaraga ukwe byumwihariko mu irahira rya Perezida Donald Trump ryabaye muri Mutarama uyu mwaka, aho Barack Obama yagaragaye wenyine atari kumwe n’umugore we.

Robinson musaza wa Michelle, ubwo yabahaga ikaze muri iki kiganiro, yagize ati “Ni iby’agaciro kubakira mwembe mu cyumba kimwe muri kumwe.” Michelle na we ahita agira ati “Nari mbizi, kuko iyo tutari kumwe, abantu bakeka ko twatandukanye.”

Robinson yabasubiriyemo inkuru y’umugore wigeze kumutangira ku kibuga cy’indege akamubaza iby’urushako rw’aba bombi (Barack na Michelle Obama). Aho uyu mugore yamubajije agira ati “Yakoze iki? [avuga Barack Obama].”

Barack Obama na we yagize ati “Ibyo ni ibintu nkumbuye. Ariko nanjye ubwanjye sinzi uko ibyo bintu biba bimeze, hanyuma umuntu nanjye akabinganirizaho, nkasa nkumubaza nti ‘ariko ibyo uvuga ni ibiki?’”

Michelle Obama na we yakomeje agira ati “Nta na rimwe mu rushako rwacu nigeze ntekereza gusiga umugabo wanjye. yego twagiye tunyura mu bihe bikomeye ariko nanone twagiye tugira ibihe byinshi bishimishije, tugenda twiga byinshi hamwe, kandi byatumye nkomera kurushaho kubera umugabo twashyingiranywe.”

Michelle Obama kandi yavuze ko icyatumye atitabira ibirori by’irahira rya Perezida Trump, ari ibyo bihuha byari bikomeje kubavugwaho.

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America wa 44, we n’umugore we Michelle Obama, bashyingiranywe mu 1992, ubu bafitanye abana babiri bombi b’abakobwa; Malia na Sasha.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

Thomas Lubanga washinze umutwe witwaje intwaro wa FRP (Force pour la révolution…

Aba Minisitiri b’umutekano w’imbere mu Rwanda na DR.Congo bahuriye muri Qatar

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta,na Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Trump yijeje Ukraine kuyoherereza intwaro za ’Patriots’ zo gukumira ibitero by’u Burusiya

1 Min Read
Amerika

America yavuze ikizaba nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

2 Min Read
Amerika

Abahinga urumogi muri California bakozwemo umukwabu

2 Min Read
Amerika

Amerika: Abantu 24 bamaze gupfira mu mwuzure

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?